Ibitangazamakuru by’ikigo Nation Media Group (NMG) muri Uganda, byongeye gutangira ibikorwa nyuma y’ukwezi hafi kumwe bifunzwe ku itegeko rya Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, NMG yatangaje ko ibikorwa byayo byo gutangaza amakuru kuri televiziyo, radiyo, ibinyamakuru byandika n’ikoranabuhanga bigiye gusubukurwa mu byiciro, mu gihe irimo kuzuza ibisabwa kugira ngo ibikorwa bisubire ku murongo usanzwe.
Ibi byemejwe nyuma y’uko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeye ko NMG isubukura ibikorwa byayo muri icyo gihugu.
Mu itangazo ryayo, NMG yashimiye abakunzi b’ibitangazamakuru byayo, abamamaza, abakiriya n’abafatanyabikorwa ku bwihangane bagaragaje mu gihe ibikorwa byari byahagaritswe, inabashimira icyizere bakomeje kugirira ibirango byayo.
Gusubukura ibikorwa bya NMG bikurikiye ihagarikwa ry’ibitangazamakuru byayo ryabaye ku wa 28 Kamena 2026, ubwo inzego z’umutekano zafungaga ibiro by’iki kigo i Kampala, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Iryo tegeko ryagize ingaruka ku bitangazamakuru birimo NTV Uganda na Daily Monitor, ndetse na Spark TV n’ibindi bikorwa bya NMG mu gihugu.
Icyo gihe, Gen. Muhoozi yashinjaga NMG gutangaza amakuru avuga ko abangamiye Leta ya Uganda n’ubuyobozi bwayo.
Nyuma y’ihagarikwa, abayobozi ba NMG bagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi ndetse n’inzego za Leta, mu rwego rwo gushaka uko ikibazo cyakemuka.


