el-malick-ndiaye-e1748520521915

Senegal: Perezida w’inteko yeguye nyuma yo kwirukana minisitiri w’intebe

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi, politiki ya Senegal yongeye guhungabana, ubwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Malick Ndiaye yeguraga nyuma y’iminsi itageze kuri ibiri neza minisitiri w’intebe yirukanwe ku mirimo ye.

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Ndiaye yatangaje ko avuye ku mwanya we. Uyu ushyigikiye Minisitiri w’Intebe wirukanwe, Ousmane Sonko yanditse ati: “Nyuma yo gutekereza byimbitse….., nahisemo kuva ku mwanya wanjye wo kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal. Iki cyemezo gikomoka ku guhitamo kwanjye, kuyoborwa mbere na mbere no gusobanukirwa inzego, inshingano rusange, ndetse n’inyungu rusange z’igihugu”.

Kwegura kwa Malick Ndiaye nk’uko tubikesha RFI bije nyuma y’amasaha atageze kuri 48 Perezida Bassirou Diomaye Faye afashe icyemezo cyo gutandukana na Ousmane Sonko.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, itariki ya 22 Gicurasi, Perezida wa Repubulika ya Senegal yirukanye Minisitiri w’intebe, nyuma y’uko umubano wari umaze igihe wifashe nabi.

Guverinoma yose rero yahise iseswa kimwe n’uko bishobora kugenda ku nteko ishinga amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *