Ubucuruzi bw’umusaruro w’ibirayi bweguriwe amakoperative y’abahinzi b’ibirayi

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabereye mu Karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize yari igamije kuganira k’ubucuruzi bw’ibirayi mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu no gufata ingamba z’igihe kirekire z’uburyo bwarushaho kunozwa n’uko ubucuruzi bw’umusaruro w’ibirayi bwakwegurirwa amakoperative y’abahinzi b’ibirayi.

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, Inzego z’Umutekano, Abayobozi b’Uturere twavuzwe haruguru n’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu duce duhingwamo ibirayi muri utwo Turere, Abayobozi b’Amakoperative y’Abahinzi b’ibirayi n’abahinzi banini, abacuruzi b’ibirayi banini, abikorezi b’ibirayi ndetse n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko iyi nama igamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu bucuruzi bw’ibirayi kandi ko kugira ngo ingamba zifatwa ziteze imbere ubu bucuruzi, ari ngombwa ko na ba nyirubwite babigiramo uruhare.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bibazo bikigaragara mu bucuruzi bw’ibirayi, birimo ibiciro bishyirwaho ariko ntibyubahirizwe, amakusanyirizo y’ibirayi adakora uko bikwiye n’umusaruro w’ibirayi udatwarirwa ku gihe, hafashwe ingamba zitandukanye zo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi kandi zigamije kurengera umuhinzi. Muri izo ngamba zafashwe harimo iyo kwegurira umusaruro w’ibirayi Amakoperative y’abahinzi b’ibirayi akaba ari yo awutwara ku isoko, aho ubusanzwe APTC (Agro Processing Trust Corporation) ari yo yari isanganywe izi nshingano.

Avuga kuri uyu mwanzuro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati, “ Iki cyemezo gifashwe kugira ngo Amakoperative y’abahinzi b’ibirayi abashe kongera imbaraga mu micungire, imikorere n’ubushobozi bwayo, hagamijwe gufasha abanyamuryango bazigize

Minisitiri Shyaka avuga ko iki cyemezo kizakuraho inzitizi abahinzi bagaragaza, ari naho yahereye yibutsa abagize amakoperative ko kugira ngo bishoboke, bizashingira k’ugukorera mu mucyo baharanira guhangana n’abamamyi bakomeje gutungwa agatoki mu gutsikamira abahinzi.

Yagize ati, “ Turasaba ko habaho imikoranire hagati y’abanyamuryango b’Amakoperative, kugira ngo bajye bahanahana amakuru, banoze imikorere kandi bakorere mu mucyo kuko ari byo bizatuma iki gikorwa tugezeho uyu munsi cyo kwegurira Amakoperative uburenganzira ku musaruro wabo gitanga impinduka nziza ’’.

csm Aa173 95ea3296d9

Mu bindi byemejwe ko bigiye gushyirwamo ingufu ni ukujya hamenyekanishwa uko ibiciro by’ibirayi bihagaze, kugira ngo abahinzi bagire amakuru abafasha kudahendwa n’ababagurira umusaruro. Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze na bwo bwasabwe ko mu gihe cy’isarura, buzajya bwegera abahinzi bukagenzura niba gahunda zirebana no gusarura ndetse n’ibiciro byubahirizwa.

Ikindi cyemejwe muri iyi nama ni uko hagomba gukorwa urutonde rw’abahinzi banini, kugira ngo bakumire umuco wa bamwe muri bo wo kwiyitirira umusaruro w’abahinzi bato, aho bawubagurira ku biciro bitandukanye n’ibiba byemejwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *