Umuhanzi Chris Brown akomeje kubura amahirwe yo kuba yakongera gukundana na Rihanna bitewe n’uko uyu mukobwa yongeye gukururana n’umusore Jameel Hassan bari baratandukanye muri Nyakanga 2018.
Abantu ba hafi na Chris Brown bavuga ko nyuma y’amakuru yasakaye kuwa 26 Ugushyingo avuga ko Rihanna na Hassan bari basohokanye, Chris Brown yahise atakaza icyizere.

Imwe mu nshuti za Breezy yagize iti “ Chris yababaye cyane, ntiyari aziko Rihanna yaba akiri kumwe na Jameel Hassan.”
Iyi nshuti ye yatangarije Hollywoodlife ko icyatumye Chris Brown ababara ari ukuba yari yaramaze kwishyiramo icyizere ko aba bombi batandukanye bityo na we akaba yashaka uburyo yakongera gukundana na Rihanna.
Iti “ Yari yaramaze kwiyumvisha ko aba bombi batandukanye. Iyi niyo mpamvu yatunguwe no kumva ko aba bombi basohoakanye. Byatumye atakaza icyizere.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iyi nshuti ya Chris Brown ivuga ko uyu muhanzi hari igikorwa yari yarateganyije cyo gukorera Rihanna mu minsi mikuru kimwereka ko akimukunda gusa ngo ubu byose byamaze kurangira.
Chris Brown yakundanye na Rihanna mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.
Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.


