Nyuma y’aho perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yangiye kwitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yari iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo, abandi bakuru b’ibihugu bari bayitabiriye bahisemo gusubika iyi nama ahanini yagombaga kwibanda ku bibazo by’u Burundi bayimurira mu mpera z’uku kwezi kwa 12.
Guhangana hagati ya Perezida Nkurunziza n’umuryango wa EAC kwatumye hafatwa icyemezo gikererewe. Mu gihe inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu, abari bayitabiriye bisanze batari kumwe na perezida w’u Burundi cyangwa umuhagarariye, hafatwa umwanzuro wo gusubika inama yimurirwa kuwa 27 Ukuboza nk’uko tubikesha Jeune Afrique.
Umukuru w’inama y’abaminisitiri ya EAC, Dr Kirunda Kivejinga, yasobanuye ko iyi nama yasubitswe hagendewe ku ngingo ya 12 y’itegeko rigenga uyu muryango ivuga ko mu gihe hagize umukuru w’igihugu n’umwe utitabira ndetse ntiyohereze umuhagararira inama ihita isubikwa.
U Burundi bwari buherutse kumenyesha EAC ko butazabasha kwitabira iyi nama busaba Perezida Museveni ko yakwigizwa inyuma kuko ngo butabashije kubona umwanya wo kuyitegura bitewe n’uko ngo ubutumire bwabagezeho butinze, ariko Museveni ashimangira ko inama igomba kuba kugeza ubwo yasubikwaga abakuru b’ibihugu bamwe bageze Arusha aho yagombaga kubera.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu rikaba ryavugaga ko Perezida Uhuru Kenyatta yari yamaze kugera Arusha ndetse ko we na Perezida John Pombe Magufuli bari biteguye inama.


