RDC: Abagore babiri bakuwe mu menyo y’inyeshyamba mu gace kiswe ak’urupfu

Sangiza iyi nkuru

Ubuzima bw’abagore babiri bwatabawe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iza Monusco nyuma y’umwaka urenga bari bamaze barashimuswe n’inyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda.

Aba bagore barokowe mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo izi ngabo zari zashyize hamwe imbagara, zigaba ibitero simusiga mu bice bya Eringeti, Kamango na Mbau, muri Teritwari ya  Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bitewe n’ubwicanyi bukorerwa muri utu duce, twiswe izina ry’uko ari utw’urupfu (Triangle de la mort).

Umuvugizi wa FARDC muri aka gace,  Capt.  Mak Hazukay avuga ko aba bagore bashimiswe na ADF umwaka ushize, ku wa Gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2018, nibwo barokowe.

Yagize ati “Ni abagore babiri bari barashimuswe n’inyshyamba za ADF mu 2017, mu mujyi wa Beni na Oicha, bakuwe muri Jéricho [ibirindiro byari bikomeye bya ADF] nyuma y’ibitero by’ubugome twagabye kuri ibyo birindiro by’inyeshyamba mu gace k’urupfu [Triangle de la mort]”.

Arakomeza avuga ko bamaze kurokora abasaga 10 nyuma yaho bafatiye umwanzuro wo kugaba ibitero aho izi nyeshyamba zikambitse.

Ikinyamakuru ActualiteCD, gitangaza ko ku wa 13 Ugushyingo 2018, aribwo FARDC ifatanyije n’umutwe wihariye w’ingabo za Monusco (FIB) batangiye kugaba ibitero simusiga bise ‘Usalama’ muri Beni, bigamije gusenya ibirindiro byose by’izi nyeshyamba.

Kuva mu 1995 izi nyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zikorera ibikorwa bya Kinyeshyamba ku butaka bwa Congo, muri uku kwezi zikaba zarishe abasirikare barindwi ba Monusco n’abandi basaga 12 ba FARDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *