U Rwanda ntirwitabiriye imikino y’inteko ishinga amategeko ya EAC ku nshuro ya 9 igomba kumara iminsi 10 yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 01 Ukuboza I Bujumbura.
Umuvugizi wa EALA, Bobi Odiko yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko u Rwanda rutitabiriye iyi mikino.
Ati: “ U Rwanda nta ruri mu Burundi .”
Yongeyeho ko u Rwanda rwiseguye kuri uku kutitabira kubera imirimo inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ihugiyemo muri iyi minsi.
Odiko ariko yibukije ko inteko nshinga amategeko z’ibihugu bigize EAC zose zihuze, akomeza agira ati: “ Nibyo. Mushobora gushaka umuvugizi w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ku gisubizo cyiza .”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibi bije nyuma y’aho u Burundi nabwo bwanze kwitabira inama za EAC I Arusha, aho muri izi nama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagombaga gusimbura Perezida Museveni ku mwanya wa Chairman wa EAC.
U Burundi ngo bukaba bufite impungenge z’ukuntu u Rwanda ruzifata mu gukemura ibibazo by’umutekano mu karere mu gihe burushinja gucumbikira abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Ni mu gihe u Rwanda rwemera gusubiza aba mu gihugu cyabo ariko binyuze mu nzira nyazo zemerwa na EAC.
Iyi miko ya EALA ibera I Burundi yitabiriwe n’ibihugu bya Tanzania, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Burundi.
Umuyobozi wa EALA, Umunyarwanda Martin Ngoga nawe ntiyagaragaye I Bujumbura. Gusa yohereje umuhagarariye.
Ubwo iyi mikino yatangizwaga ku mugaragaro, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda, yongeye kuvuga ko Perezida Pierre Nkurunziza atazingera kwiyamamariza indi manda mu matoora ataha.
Ati: “ Turasaba Abanya Afurika y’uburasirazuba bose gufasha u Burundi mu gutegura amatora yisanzuye kandi anyuze mu mucyo .”
Yavuze ko ari yo mpamvu u Burundi bwatoye irindi tegeko nshinga hagatorwa irishyira imbere amahoro n’ubumwe bw’igihugu kandi ngo ryubahirije ibisabwa na EAC.
Iyi mikino iri kubera ku kibuga cyitiriwe Igikomangoma Rwagasore no mu bindi bice by’umurwa mukuru, Bujumbura.
Ni imikino igizwe n’umupira w’amaguru, gusiganwa mugenda n’amaguru, netball, golf, imikino ngororangingo, volley ball n’undi witwa tug-of-war.


