Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 2 ukuboza, mu murenge wa munyiginya umuturage yanizwe byo guhera umwuka , anaterwa ubuhiri mu rubavu. Uwamunize ngo ni uwo aherutse guhururiza irondo, ubwo yasambaniraga ku rubaraza rw’akabari, abana bashungera.
Ni mu mudugudu w’Isangano, akagari ka Binunga mu murenge wa munyiginya, mu kabari k’uwitwa Gashirabake Celestin. Uwanizwe ni Mutimura Theoneste, yanizwe na Gaparata bakunze kwita Bampire, utuye mu mudugudu wa rugwiza muri aka kagari.
Avuga ko yagiye ahiye kwihagarika, amusanga mu bwihererero aramuniga biratinda, nyuma amutera igihindizo mu rubavu. Mutimura ati, “nagiye ngiye kwihagarika, sinamenye aho Gaparata yaturutse, aramfata araniga cyane mbura umwuka. Uko twagundaguranaga nanjye nirwanaho twaguye anjya hejuru araniga nanjye muruma umunwa. Amaze kubona ntagihumeka yandekuye aragenda”.
Intandaro ni urukozasoni, ngo “aho bageze hose birwanaho”
Mutimura avuga hari hashize igihe gito, uyu Gaparata ufite umugore n’abana mu mudugudu wa Rugwiza, yaje gusambanira n’umugore wibera iwabo. Ngo babikoreraga ku rubaraza rw’aka kabari, mu masaa moya y’ijoro. Ngo ibi byabaye abana bashungereye, abahisi n’abagenzi bihera ijisho. Mutimura ngo abobonye ntiyabyakiriye neza, maze ahamagara irondo rirabatesha. Ngo gaparata ajya gusingira mutimura, yaje agira ati, “munshakira iki ku mugore?”
Aba bombi ngo bwakeye bajyanwa ku murenge ariko ntibatindayo, nubwo umukuru w’uyu mudugudu biberamo yirinze kubivugaho ngo azabibwira polisi.
Ku murongo wa telefoni, Isaie Kalinda avugana na Bwiza.com agira ati, “nabyumvise n’ibindi njya mbyumva, ariko kubikubwira nk’umunyamakuru ntacyo byamara, nzabibwira polisi”.
Nyamara nyiri aka akabari, Gashirabake Celestin we ahamya ko muri iki gitondo iki kibazo kigiwe hamwe, abakigiranye bahari, mu maso y’umukuru w’umudugudu n’abanyerondo.
Gashirabake ati, “Gaparata afite indaya ye bakunze kwita Nyiramajoro. Bahora basangira, baza banywereye ahandi, ariko aho bageze hose baba bashaka kwikorera ibyabo. Na nijoro baje mbima inzoga, nta n’akarahuri nabahaye. Nyuma inzoga yashize njya mu nzu umwanya muto, ndakinga. Mutimura atashye asanga Gaparata yamuteze. Naje nsanga aryamye nk’uwahwereye, ndamuterura njyana ku muhanda aho abanyerondo bari bari. Gaparata yongeye kumubona arongera aramuniga n’irondo rireba, mbwira irondo nti ndamubahaye, ibikurikiraho birabareba”.
Uyu mucuruzi akomeza avuga ko Gaparata ari we wazindutse ajya kurega kwa mudugudu kubera umunwa yacitse. Ati, “Mu gitondo nabibwiye umukuru w’ umudugudu n’abaraye irondo bahibereye. Twabasabye kubanza kwivuza bikazakomeza nyuma”.
Ikindi ngo ni uko iby’urukozasoni rwa gaparata na nyiramajoro abantu benshi babizi harimo n’abayobozi. Gashirabake ati, “N’abayobozi barabizi ko aho bageze hose bahasambanira, n’umugore wa gaparata yarabyakiriye”.
Bwiza.com yagerageje kubaza umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ku bijyanye n’iki kibazo ndetse ubumenyi ku itegeko ryo kubona amakuru, tugera aho twandika inkuru atarasubiza. Bwiza yifuzaga kumenya niba abakuru b’imidugudu bazi ko guhabwa amakuru ari uburenganzira bwa buri wese.
Karegeya Jean Baptiste


