Nyuma yaho bamwe mu bari abasirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi bafungiwe, Leta y’u Burundi ikaba yasohoye n’impapuro zita muri yombi abandi bantu 17 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezinda Melchior Ndadaye, bamwe babifashe nk’iturufu Leta yitwaje kugira ngo icecekeshe abatavuga rumwe nayo.
Abasirikare bane batawe muri yombi ndetse baranafungwa, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hasohowe irindi tangazo risaba guta muri yombi 17 barimo uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, abahoze ari abasirikare n’abayobozi.
Ku ruhande rwa Leta nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru, Sylvestre Nyandwi, avuga ko guta muri yombi aba bantu, ari uburyo bwo guca umuco wo kudahana mu Burundi.
Ashimangira ko abasabiwe gutabwa muri yombi barimo na Buyoya bacyekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Ndadaye, ati “Bashobora kuba baragize uruhare muri iki cyaha, mu kugitegura, mu kugishyira mu bikorwa”.
Ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta, bamwe bashimangira ko iyi dosiye ibyukijwe kugira ngo Leta yihorere ku barwanyije manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza ndetse no gushaka kuburizamo ibiganiro bitaragera ku musozo bihuza Leta n’abayirwanya.
Bamvuginyumvira Ferederic wahoze ari icyegera cy’umukuru w’igihugu aganira na radiyo FPB, avuga ko Leta yazuye iyo dosiye nyuma yaho yangiye kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi, biyoborwa n’umuhuza Perezida Museveni wa Uganda, n’umwungirije, Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, kugira ngo irangaze Abarundi n’amahanga ayishyira ku gitutu.
Yagize ati “Ku bwanjye nibaza ko ari ibihe bya politiki turimo, nibaza ko bamaze kubona ko bisa nk’ibikomeye, barimo gushaka uburyo iyo nama batayijyamo muri ibi bihe bigoye barimo, urumva iyo ufite ibibazo bya politiki ukubita ikintu ahongaho kugira ngo bose bahite batangara, abantu bahite bava mu byo barimo batangiye kurangarira ibyo, ni uburyo bwo kurangaza Abarundi, kuko abantu bishe Ndadaye igihe cyose bari gufatwa”.
Nduwimana Oneste, umuvugizi w’impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta (CNARED), avuga ko hagamijwe kwihorera ku bahoze bavuga rumwe na Leta nyuma bakayingaranzura ubwo bamaganaga manda ya Gatatu ya Nkurunziza.
Ati “Nkurunziza n’ishyaka CNDD FDD bamaze imyaka 10 bayoboye igihugu, nyuma y’imyaka itatu yiyongeje ubuyobozi ku ngufu, icyo kibazo cy’abahiritse ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu witorewe n’abaturage, Melchior Ndadaye akahasiga n’ubuzima,… ntiyigeze ashaka ko kijya ahabona,… uno munsi abataramwemereye manda ya gatatu bose uno munsi abirukaho, umuntu wese uvuze ku butegetsi bwe ahinduka umwanzi, amucira urwo gupfa, aramwangaza, akamushinja gufata umugore n’abana ku ngufu,…’.
Buyoya Pierre uri ku rutonde rw’abantu 17 bashyiriweho Impapuro zo kubata muri yombi, we ashimangira ko ari ikinyoma cya politiki, ngo Leta y’u Burundi yatuye hasi, muri iki gihe avuga ko u Burundi bwugarijwe n’ibibazo by’urudaca.
Nk’uko bitangazwa na RFI, Buyoya yagize ati “Ni ibimenyetso by’uko hazuwe dosiye ya nyakwigendera Melchior Ndadaye mu gihe Guverinoma yangiye kwitabira kwitabira ku mugaragaro ibiganiro bihuza Abarundi”.
Ku wa 24 Ugushyingo 2018, nibwo abahoze ari abasirikare b’u Burundi ku rwego rwo hejuru batwe muri yombi, 17 barimo 11 bahoze mu gisirikare na jandarumuri, n’abayobozi batandatu nabo bakaba bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.
Buyoya avuga ko Leta y’u Burundi izuye iby’iyi dosiye mu gihe hari abasirikare barimo n’ufite n’ipeti rya Liyetona ngo batawe muri yombi mu 1998 bashinjwa iki cyaho cyo kwica Ndadaye.
Melchior Ndadaye yishwe ku wa 21 Ukwakira 1993, amaze amezi atatu abaye Perezida w’u Burundi, urupfu rwe rwakurikiwe n’intambara y’abaturage, aho bamwe barwaniraga kumuhorera, hameneka amaraso menshi mu gihugu.


