Urubuga The Intercept rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi week-end rwashyize ku karubanda inyandiko zihishura ibirindiro bya gisirikare iki gihugu gifite muri Afurika, aho zigaragaza ko hari byinshi kurusha ibyo igisirikare cya Amerika cyemera, byiganje mu bice bikunze kurangwamo iterabwoba.
Kurwanya iterabwoba ry’abahezanguni b’Abasilamu nibyo shingiro rya AFRICOM ikigo gishinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika kandi ibirindiro bigera kuri 34 byabaruwe muri Afurika birabigaragaza.
Ibi birindiro bivugwa ko byiganje hafi ya Somalia, muri Afurika y’iburasirazuba, mu rwego rwo kurwanya Al Shabab, bikaba muri Sahel no muri Libya, hagamijwe kurwanya Al Qaida, mu Kigobe cya Guinea harwanywa ba rushimusi, no mu Kiyaga cya Tchad mu rwego rwo guhangana na Boko Haram.
Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abasirikare 7,000 ku mugabane wa Afurika. Ikigaragazwa n’inyandiko za AFRICOM kikaba ari ubwiyongere bwa za drones zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu kugenzura.
Inkuru ya The Intercept ariko iragaragaza neza kwiyongera mu mbaraga kw’igisirikare cya Amerika ku mugabane wa Afurika, aho ngo mu myaka 5 ishize cyubatse ibirindiro bya mbere binini ku isi bya Drones muri Djibouti, usanga zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare ku migabane ibiri, muri Yemen no muri Somalia.
Imishinga mishya
Abayobozi ba Amerika ku mugaragaro bavuga ko ibi birindiro ari iby’agateganyo ari iby’ibihugu byubatsemo, ariko ngo hari imishinga myinshi ikiri mu nzira.

Africom ngo ikaba imaze kurangiza cyangwa gukora ku mishinga hafi 30 y’ubwubatsi mu bihugu bine byo muri Afurika.
Ngo usibye Ikigo cya Lemonnier muri Djibuti kubw’Afrika y’uburasirazuba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye no gushing ibirindiro bya drones nk’ibi bigenewe Afurika y’uburengerazuba muri Niger bizatwara akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari bikazaba ari byo bya mbere ku Isi.
Â


