Amagambo ya Tom Ndahiro nta mwanya afite muri gahunda zanjye- Ingabire Victoire

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire atangaza ko ibyo umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro amuvugaho nta mwanya bifite muri gahunda z’ibikorwa bye.

Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru ku wa 24 Nzeri 2018, Tom Ndahiro   avuga ko Ingabire Victoire adakwiye kwitwa umunyapolitiki, ko ahubwo  akwiye kwitwa umugore w’ubugome.

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni yagiranye na Bwiza.com kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, Ingabire Victoire yavuze ko  amagambo ya Ndahiro nta mwanya afite muri gahunda ze cyane ko ngo atari mu bimuraje ishinga.

Yagize ati “Amagambo ya Tom Ndahiro nta mwanya afite muri gahunda zanjye. Ikinshishikaje ni ukureba no gushaka icyateza imbere igihugu cyanjye. Icyafasha Abanyarwanda kubana mu mahoro.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ibyo Ndahiro amwandikaho abyita ubusesenguzi we abibonamo  ibitutsi.

Ati “Sinzi niba icyo mwifuza ari ukumenya icyo ntekereza kucyo we yita ubusesenguzi, Inyandiko z’abashakashatsi nyabo nasomye, nta bitutsi cyangwa gusebanya bibamo.”

Ingabire Victoire avuga ko inyandiko za Ndahiro  atazibona nk’inyandiko z’umushakashatsi kandi ko ntacyo yavuga ku izina uyu mugabo amwita ryo kuba ‘umugore w’ubugome’.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ku rundi ruhande Tom Ndahiro mu nyandiko ye yavuzwe haruguru agaragaza ko mu banyamahanga ba mbere banditse bishimira gufungurwa kwa Ingabire Victoire ari (mu magambo ye) ‘inkoramutima z’Interahamwe’.

https://bwiza.com/2018/12/03/ingabire-victoire-si-umunyapolitiki-icyo-akwiye-kwitwa-ni-umugore-ukunda-ubugome/

Muri aba avugamo Umunyakanadakazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison.

Ingabire Victoire ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDI-Inkingi ritemewe mu mashyaka akorera mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.

Mu mwaka wa 2010, nibwo Ingabire yafashe indege yerekeza i Rwanda, avuga ko agiye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ahageze nibwo yaje gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ ijambo yavugiye ku rwibutatso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 16 Mutarama 2010.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire hamwe n’inzindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri, bahawe imbabazi na Perezida Kagame, barafungurwa.

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *