Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) akaba n’Umurundi, Libérat Mfumukeko avuga ko hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi uzamera neza.
Uburundi buherutse kwandikira Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umuyobozi wa EAC muri iki gihe bumusaba ko haba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Igice cy’ibaruwa Bwiza.com yateyeho akajisho cyagiraga kiti“ By’umwihariko ndashima icyemezo cyanyu cyo kongera amakimbirane y’u Burundi n’u Rwanda ku byagombaga kwigirwa mu nama yo mu Ugushyingo 2018, gusa, ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kirakomeye ku buryo kigomba kwigwa nk’ingingo ukwayo .”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The East African, Mfumukeko yavuze ko n’ubwo Uburundi buvuga ko budafashwe neza muri EAC kubera ibibazo buvuga ko bufitanye n’u Rwanda we nk’Umunyamabanga avuga ko atareba ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi gusa.
Yagize ati “ Nk’Umunyamabanga, ntitureba ku bibazo by’imibanire iri hagati y’ibibazo bibiri. Gusa twizeye ko mu gihe cya vuba umubano uzamera neza. Biriya bihugu bigize umuryango wa EAC kandi ingingo ya gatandatu avuga hagomba kubaho imibanire myiza nk’ihame shingiro ry’umuryango. ”

Iyi ngingo ya gatandatu, Perezida Nkurunziza mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Museveni ayigarukaho avuga ko u Rwanda rwayirenzeho. Ati “ Birihutirwa kuri EAC kumenya ikibazo nyacyo kiri inyuma y’ihungabanywa ry’u Burundi. U Rwanda rwarenze ku ngingo ya 6 y’amasezerano ya EAC .”
Ni nyuma y’aho Uburundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu Bigize Umuryango wa EAC yagombaga guterana kuwa 30 Ugushyingo igasubikwa ku munota wa nyuma.
U Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurnziza kuwa 13 Gicurasi 2015 no guha imyitozo abahungabanya umutekano w’iki gihugu.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ruhakana ibi birego ahubwo na rwo rugashinja u Burundi gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano wa rwo.


