Kuva Tariki 8 Ukuboza 2018, mu binyamakuru bitandukanye hasakaye inkuru ivuga ku itandukana rya Miss Aurore na Egide bamaze igihe kirekire bakundana biturutse ku kuba Egide yarasibye amafoto yose ya Aurore ku rubuga rwa Instagram ye ndetse akaba atanakimukurikira(Follow) gusa nyuma y’ibi byaje kugaragara ko aya makuru ari ibinyoma.
Impamvu yibi byose Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yafashe umwanzuro wokuva ku mbuga nkoranya mbaga akaba yahereye kuri Instagram mu gihe byagaragaraga ko uyu Egide ariwe muntu rukumbi yakurikiraga kuri uru rubuga byabaye ngombwa ko ahita ahagarika ku mukurikira (unfollow) ndetse agasiba n’amafoto yose bari bafitanye akaba ariyo mpamvu yateye urujijo mu itangazamakuru.
Mu kunyomoza aya makuru Miss Mutesi Aurore aganira n’Umuseke dukesha iyi nkuru yatangaje ko aya makuru ari ibihuha.
Ati”i byo bavuga ni umwanda, njyewe nihaye akaruhuko ko kudakoresha imbuga nkoranyambaga. Ubu hose sindiho haba kuri Instangaram, facebook na Twitter, nsigaranye whatsapp gusa kandi nayo vuba ndayivaho ”
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Egide Mbabazi na Aurore basezeranye kubana byemewe n’amategeko iyi mihango yabereye muri Amerika aho aba bombi baba kuva 2017.Mbabazi Egide uri murukundo na Aurore ni umufotozi wabigize umwuga akorera muri Amerika.
Â





