Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo  akandi gatotsi

Sangiza iyi nkuru

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo byari byitezweko ushobora gutsurwa mu minsi iri imbere wajemo agatotsi bitewe n’icyo Afurika y’Epfo yise ibitutsi n’amagambo ashotorana yibasira Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Lindiwe Nonceba Sisulu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera  yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, Lindiwe Nonceba Sisulu kugira ngo baganire ku buryo bazahura umubano hagati y’ibihugu byombi wazambye kuva mu 2014.

Uku guhura gushobora gukomwa mu nkokora n’ibyo ikinyamakuru Maverick.co.za  cyatangaje kivuga ko hajemo agatotsi bitewe n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyitwa Rushyashya cyanditse inkuru kuri Minisitiri Sisulu  kimwita “indaya” gusa  nyuma ikaza gusibwa byihuse.

Ikindi kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minsisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na we arashyirwa mu majwi mu kuzambya umubano w’ibi bihugu byombi bitewe n’amagambo yagiye anyuza ku rukuta rwe rwa twita (twitter), leta ya Pretoria yafashe nk’aho ari ugusesereza.

Abantu ba hafi muri Leta ya Afurika y’Epfo nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza bavuga ko Sisulu yahise asubika ibiganiro yari azahuriramo na mugenzi we w’u Rwanda kugira ngo barebe uburyo umubano w’ibihugu byombi wanozwa.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Sisulu witwa Ndibhuwo Mabaya yahakanye ko ibikorwa byo kuzahura umubano byahagaritswe ariko yemeje ko uhagarariye Africa y’Epfo mu Rwanda, Twala George yasabwe kubaza Guverinoma y’u Rwanda ibyavuzwe byo gutuka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Lindiwe Sisulu.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mabaya yemeza ko gusa uhagarariye u Rwanda muri Africa y’Epfo, Vincent Karega na we ngo yahamagajwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga i Pretoria gusobanura iby’ibyo bitutsi n’amagambo asesereza ya Nduhungirehe.

Mabaya avuga ko  batishimiye ibitutsi byo ku mbuga nkoranyambaga kandi babimenyesheje uhagarariye Leta y’u Rwanda i Pretoria mu cyumweru gishize.

Ati “ Uduhagarariye na we mu Rwanda yabonanye n’abayobozi i Kigali mbere y’uko agaruka hano ngo tubimubazeho. Yababwiye ko tutishimiye ibyavuzwe kuri ‘Social Media’ kuko bibangamiye imibanire y’ibihugu byacu .”

Uyu muyobozi yemeza ko kuzahura imibanire ya Africa y’Epfo n’u Rwanda bikomeje ariko ko uwo muhate utakomeza kugenda neza mu gihe urundi ruhande ngo ruri gutuka urundi ku mbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko  ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza gusa akongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.

Mu myumvire ya Minisititri  Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyavuye mu nzira.

Minisitiri Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko ikintu gikwiye kwibazwa ari ukumenya ukuntu umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wangiritse kugeza aho uri ubu, kandi bifuza ko bitazongera.

Abandi ba dipolomate b’u Rwanda bagaragaje iyihe myumvire  ku byo Kayumba yabwiye Minisitiri Lindiwe?

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera  yatangaje ko hari ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Sisulu ariko ko ntaho bihuriye n’ubusabe bwa Kayumba Nyamwasa kuko ngo iby’uyu mugabo atabizi.

Yagize ati “ Mu nama y’ubushize ntitwabashije guhura ariko tuzahura.Abakuru b’ibibihugu barahuye bemeza ko umubano ukwiye gushyirwa ku rwego rwiza. Bemeranyije ko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura. Kugeza ubu ntiturahura, ariko tuzahura. Ibya Kayumba simbizi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.

Nduhungirehe yagize ati”  Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yavuze  ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho  ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu.

Vincent Karega mu kiganiro yagiranye The East African yavuze ko  ibijyanye n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda  n’uyu wahoze ari jenerali mu ngabo z’iki gihugu bitaravugwaho.

Abanje gusa n’uwisegura  yavuze ko Ubundi Minisiteri (MINAFET)  ari yo ifite uburenganzira kurusha ambasade ku  kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo gusa ntiyabuze kuvuga uko abyumva.

Ati  “Nta gihe na kimwe nzi u Rwanda rwigeze  ruvuga ko rukeneye ibiganiro. Na Afurika y’Epfo ntiyigeze igira icyo gitekerezo ariko byavuzwe ko Kayumba we ashaka ibiganiro. Gusa umuntu yakwibaza ashaka kuganira  ibiki? na nde? Mu nyungu za nde?”

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo  wazambye mu mwaka  wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *