Rwamagana :Yafashwe yiyita umupolisi, anambura umuturage

Sangiza iyi nkuru

Ndayisaba w’imyaka 27, umuturage wo mu karere ka Rwamagana
mu murenge wa Kigabiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ukuboza yafashwe
yiyita umupolisi ndetse anasaba Nkundabarama Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda
ibihumbi 100 kugirango afungure murumuna we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector
of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko Nkundabarama yari mu kabari
aganirira nyiri akabari ko afite murumuna we ufunzwe ariko atazi aho afungiye.

Yagize ati:”Uko Nkundabarama yabiganiraga mu kabari,
Ndayisaba yarimo kubyumva ahita amwegera aramusohora amubwira ko ariwe muyobozi
wa Polisi muri uwo murenge wa Kigabiro. Amubwira ko namuha amafaranga ibihumbi
100 amufungurira murumuna we ufunze.”

Nkundabarama amaze kubyumva yagize amakenga, asubira mu
kabari abibwira nyiri akabari.

Nyiri akabari yamubwiye ko umuyobozi wa Polisi mu murenge
amuzi atari Ndayisaba,bahita batekereza ukuntu bafatisha uwo Ndayisaba wiyita
umupolisi.

Nkundabarama yahise abwira Ndayisaba ko yaba yihanganye
akamushakira ayo mafaranga ako kanya. Mu gihe yarimo gushaka ayo mafaranga
bahise bahamagara umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Kigabiro.

Yahageze amafaranga amaze kuboneka barimo kuyaha wa
mutekamutwe bahita bamufata ayakira.

CIP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abanyarwanda 
kwirinda abantu babashuka ko hari serivisi bagiye kubakorera bakabaka
amafaranga.

Yagize ati:”Nta mupolisi waka amafaranga ngo atange
serivisi, ikindi uriya muntu ni umutekamutwe wiyitiriye urwego atari
rwo.Abaturage barasabwa kwirinda abantu b’abatekamutwe.”

CIP Kanamugire asoza ashimira abaturage intambwe ishimishije
bamaze kugeraho yo gutanga amakuru ku gihe aho babonye ibitagenda neza murwego
rwo gukumira icyaha kitaraba.

Yakomeje  asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko hari
abantu basigaye barigize abatekamutwe biyitirira inzego bagamije kwambura
rubanda utwabo.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki 09 Ukuboza
mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange nanone mu Ntara yIburasizuba
hafatiwe abantu 3 biyitaga  abayobozi b’umushinga,  bakaba barafashwe
baka abaturage amafaranga ngo babandike mubazafashwa n’uwo mushinga.

Ndayisaba akimara gufatwa yahise ashykirizwa Urwego
rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *