Impunzi z’Abarundi zisaga 100 zahungiye mu Rwanda ngo zaba zugarijwe n’ikibazo cy’ihungabana zikaba zihabwa ubufasha mu kigo cy’I Kigali kizobereye ibijyanye no guhangana n’ibibazo by’ihungabana.
Iki kigo nyafurika giharanira amahoro, ubwiyunge n’iterambere rirambye (RAPRED Girubuntu) cyatangijwe muri Nyakanga ngo cyite byihariye kuri aba Barundi bahungabanyijwe n’ibibazo byo mu 2015.
Cyashinzwe n’Umunyarwanda, Padiri Innocent Rugaragu wo muri Centre Christus, akaba afatanya n’abandi bahanga bo muri za kaminuza n’abaganga b’impunzi z’Abarundi bafatanya muri uyu mushinga.
Nyuma y’amezi ane gishize, Padiri Rugaragu avuga ko iki kigo kimaze kwakira impunzi z’Abarundi zisaga 100 zifite ibimenyetso by’ihungabana mu mutwe (psychological trauma).
Avuga ko babona ibimenyetso by’ihungabana by’ubwoko butatu; birimo ibikomoka ku gukorerwa iyicarubozo, gufungwa, gukubitwa no gukomeretswa, gutinya kwicwa, guhunga no kubura ababo. Ubwoko bwa kabiri bw’ihungabana n’ubufitanye isano no kubura ibikoresho n’imitungo, nk’ubukene no kubura akazi, hakaza ubwoko bwa gatatu bw’ihungabana riterwa na politiki, nko kuba batabasha kugira uruhare mu micungire y’igihugu cyabo, ihungabana mu by’umwuka, nk’aho bamwe bavuga ko kuba igihugu cyabo cyarabataye bisa nk’aho Imana itakibakunda.
Padiri Rugaragu ati: “ Hari n’abatubwira ko badashobora kubona ibitotsi kubera ko babona bakorerwa iyicarubozo mu nzozi zabo. Abandi bavuga ko bumva amajwi y’abantu babo bishwe ,”
Ngo iyo bamazze gutegwa amatwi ndetse bagahabwa ubufasha, aba bantu bongera kugira icyizere. Iki kigo ngo kikaba giha n’inguzanyo y’amafaranga 300,000frw impunzi zimaze gukira ariko zikennye.
Iki kigo kivuga ko cyatangiriye imirimo yacyo mu mijyi nka Kigali, Muhanga, Gisenyi na Nyagatare, ariko kikaba giteganya gufungura amashami mu nkambi z’impunzi nka Mahama ibarizwamo impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 58.


