Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko ya Amerika kuwa Kabiri, tariki 04 Ukuboza 2018 yateze amatwi ikiganiro kigaruka ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda aho umukobwa wa Rusagara, Veronica Shandari yari mu batanze ikiganiro.
Mu kiganiro kirekire Shandari yatanze muri Tom Lantos Human Rights Commission (TLHRC), yagarutse ahanini ku mateka ya se umubyara n’uburyo ifungwa rye ryagize ingaruka ku muryango we uba mu Bwongereza.
Mu bandi batanze ikiganiro muri iyi komisiyo harimo Adotei Akwei, wo muri Amnesty International USA, Kate Barth, Umuyobozi wa Freedom Now.
Shandari yatangiye ashimira iyi komisiyo kuba yamuhaye umwanya wo kugira ngo agire icyo avuga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda by’umwihariko ku ifungwa rya se.
Dore ibitekerezo bye:
Ndatangira mbabwira muri make amateka y’ababyeyi banjye, Frank Rusagara na nyakwigendera Christine Rusagara. Ababyeyi banjye bahuriye muri Uganda aho bakoraga muri Minisiteri y’Umutekano ku Ngoma ya NRA (igisirikare cya Museveni cyaje kuvamo UPDF). Bahereyaho bagira n’uruhare mu rugamba rwo kwibihora basubira ku ivuko.
Data yakoze yitanga mu bijyanye n’umutekano w’igihugu kugeza ahawe ipeti rya jenerali mu gisirikare. Yabaye Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Kanombe ari narwo rwamuciriye na we urubanza. Akazi yakoze mbere yo kusezererwa mu gisirikare ni ukuba atashe mu by’umutekano mu Bwongereza, Geneva no mu Karere ka Sikandinaviya ( Ibihugu byo mu majyaruguru y’isi birimo Suwede, Noruveje, Danimarike n’ibindi). Yari n’umunyeshuri wo ushaka Dogitora (PhD) ku ishuri rya Oriental and African Studies muri Kaminuza ya Landani (Londoni).
Data yasabwe kugaruka mu Rwanda avuye mu Bwongereza muri Gashyantare 2013, yahise ahagarikwa ku kazi. Ibi yabibonye nk’ibintu byiza kuko yumvaga azaba abonye akanya ko gukorera ubushakashtasi bwe mu Rwanda kugira ngo arangize amasomo ye mu 2014.
Yabashije kuza i Landani bwa nyuma aje kutwimura mu nyubako y’abadipolomate, ni nabwo twamubonye bwa nyuma. Muri Nzeri 2013, yamenye ko we na bagenzi be 32 bagiye gusezererwa mu gisirikare. Kuwa Gatanu w’icyumweru cya nyuma cy’ Ukwakira 2013, Minisitiri w’Umutekano yabakiriye mu birori anabashimira ubwitange bagaragaje mu kazi.
Mu Gushyingo 2013, yasabwe na Leta ko yagira uruhare mu gutanga ibiganiro muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe. Yarabikoze mu gihugu hose anakomeza ubushakashatsi anafasha abanyeshuri b’abanayamahanga bakoraga ubushakashatsi ku Rwanda.
Muri Werurwe 2014, yahuye n’abanyeshuri 12 bari barangije icyiciro cya Gatatu cya kaminuza bari kumwe n’umwarimu wabo ubwo bari mu rugendo shuri. Bahuriye Nyarutarama Tennis Club, hamwe mu hantu ahaba harinzwe n’abasirikare kandi hashobora kwinjirwa n’abasirikare bakuru gusa. Aha niho bivugwa ko data yakoreye icyaha cyo gusebya Leta iriho mu Rwanda.
Nyuma y’ibi, kuwa 17 Ukwakira 2014, data yarafashwe. Nyuma hafatwa muramu we akaba n’umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru, Tom Byabagamba ndetse n’umushoferi wa data, Francosi Kabayiza.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Nababwira ko marume, David Himbara wahungiye muri Kanada (Canada) ari umuvandimwe wa Tom Byabagamba. Sinzi niba iyi sano ari yaba yaratumye data atabwa muri yombi.
Kuwa 29 Ukwakira 2014 , data yahamijwe ibyaha birimo:
Gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi ( Icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 y’amategeko ahana y’u Rwanda).
Gukora ibikowa bigamije gusiga isura mbi igihugu kandi ari umuyobozi (Icyaha gihanwa n’ingingo ya 660 y’amategeko ahana y’u Rwanda).
Gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko (Icyaha gihanwa n’ingingo ya 671 y’amategeko ahana y’u Rwanda).
Nyuma yo gutabwa muri yombi konti ze zirafungwa ndetse ntiyemererwa kuba yakwitaba telefoni z’umuryango we wabaga mu Bwongereza.
Data yafungiwe i Kanombe, yashobora gusurwa agahe gato n’umuryango we uba mu Rwanda gusa bacunzwe na miritari (military police).
Kuwa 31 Werurwe 2016, data yahamijwe ibyaha byose yaregwaga akatirwa gufungwa imyaka 22.
Uburwayi n’urupfu rwa nyina umubyara
Mu 2015, mama yaje kuremba bitewe n’uburwayi bwa kanseri. Yararwaye bikomeye ku buryo muri Nyakanga 2016 ibitaro byanditse ibaruwa bisaba ko data yakwemererwa kuvugana na mama wari mu marembera gusa ubu busabe buterwa utwatsi.

Mama yaje gupfa atavuganye na data ngo amusezereho. Twagumye aho ngaho tuba twenyine. Ugufatwa kwa data kwatumye dusigara dufite imitwaro yo mu mutwe nk’ubwoba, umunaniro wo mu mutwe (stress) no guhangana no kubaho bya buri munsi.
Data ndamukumbura buri munsi ! Ubu ni njye uyobora umuryango,ibi byagize ingaruka ku myigire n’ahazaza byanjye kuko buri gihe mba mpanganye no kuba naragombaga kuba ku isonga mu kurwaza mama no kwita ku bo tuvukana by’umwihariko abakiri bato.
Twagize amahirwe ko hari abakirisito bagiye badufasha by’umwihariko mu kutugira inama za kibyeyi no guhumuriza murumuna wanjye wari ufite imyaka 14 ubwo ibi byose byatangiraga.
Kuva muri Mata 2017, nta kanunu tuzi ku buzima bwa data. Ibi bituma turushaho kugira ubwoba no guhangayika.
Mfite uburakari. Kugeza ubu ntiturarangiza imigenzo yo gushyingura mama. Ibi bizakorwa ari uko data ahari, ari kumwe natwe kugira ngo arebe uko ashyingurwa. Turasaba ko yafungurwa kugira ngo twongere kubaho nk’umuryango. Murakoze.

Urukiko rwa gisirikare kuwa 31 Werurwe 2016 rwahamije Frank Rusagara ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta kandi ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko. Rwamukatiye gufungwa imyaka 20.
Ku rundi ruhande, Frank Rusagara ntiyahwemye guhakana ibi byaha cyane ko yavugaga ko iyo ubushinjacyaha buri kubisoma yumva agize ubwoba.


