Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard avuga ko intego ya Ndi Umunyarwanda ari ugushyira Abanyarwanda hamwe, ubumwe bwabo bukaba igihango n’ishingiro ry’agaciro biyumvamo, bityo ko ari n’urugendo rugomba guhuzwa n’inkingi z’urugamba rwo kwibohora.
Ibi Hon. Makuza yabivuze mu kiganiro cya ‘Ndi Umunyarwanda’ ku rwego rwa Sena, cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018, cyahuje Abasenateri n’Abakozi ba Sena, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango”.
Hon. Makuza yagize ati “Ndi Umunyarwanda’ ni urugendo rugomba guhuzwa n’inkingi z’urugamba rwo Kwibohora, bishingiye ku ntekerezo ngari y’imiyoborere yubaka, yo guhuza Abanyarwanda, aho kubaheza mu mfuruka y’ibyagizwe amoko, atari nayo”.
Akomeza avuga ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ishingiye ku mahitamo y’Abanyarwanda, ku mpinduramatwara mu miyoborere n’imibereho yabo, ati “bishyira imbere ukuri kw’abo turibo, aho gushingira ku bidafite igisobanuro n’ireme”.
Ndi Umunyarwanda ngo ni naryo shingiro ry’Amahame Remezo, Abanyarwanda bashimye gushyira mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Intego yayo ikaba ari ugushyira Abanyarwanda hamwe, kandi ubumwe bwabo bukaba igihango n’ishingiro ry’agaciro biyumvamo ndetse n’uburenganzira n’inshingano buri wese afite ku gihugu cye.
Arongera ati “Ndi Umunyarwanda ni ubuzima bwacu bwa buri munsi; ni urugendo dufatanyije rukomeza, buri wese akora ku ntabwe ye, ariko aho biri ngombwa agafashwa”.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana yunga mu rya Makuza, akavuga ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ari nk’icyivugo cyangwa imihigo y‘ufite inshingano zo kurinda icyo aricyo, agaciro ke, u Rwanda n’ibyabandi Banyarwanda.
Ati “Ndi Umunyarwanda ni interuro iranga isoko dusangiye n’abandi banyarwanda kandi ni inshingano iduhuza n’abandi kuri iyo mihigo, ni icyivugo cy’Abanyarwanda, iduha inshingano zo gukundana, kurinda u Rwanda no kuruhesha agaciro”.
Bishop Rucyahana arakomeza avuga ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ari ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda, batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.
Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu Rwanda yatangiye mu 2013, igamije gutoza abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite, binyuze mu rubuga rw’ibiganiro bagirana mu bwisanzure.


