Salva Kiir yirukanye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yirukanye ku mirimo ye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr. Barnaba Benjamin Marial.

Iri teka rya perezida ryatangajwe kuri televiziyo y’igihugu, SSTV mu ijoro ryakeye. Salva Kiir akaba yirukanye ku kazi umuntu bari bamaranye igihe wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2013.

Nta mpamvu zo kwirukanwa kwa Dr. Barnaba zahise zitangazwa. Uyu mugabo akaba yarakunze kugaragara ku ruhando mpuzamahanga aho ari we wakundaga kuvugira leta ya Sudani y’Epfo ku byaha byinshi ijya ishinjwa.

Uyu mu minisitiri ariko yashyizwe mu majwi mu mahano abiri akomeye ndetse benshi basaba ko yakwegura ku mirimo ye.

governments SpokespersonInformation Minister Dr Barnaba Marial
Dr Barnaba Benjamin Marial

Ibaruwa uyu mugabo yashyizeho umukono mu gihe gishize kitari icya kure yohererejwe Umuryango w’Abibumbye, ngo yavugaga ko uyu mugabo yavuze ko abaturage batuye Abyei atari Abanya-Sudani y’Epfo bagomba kubarizwa muri Sudani.

Iyi ntara ya Abyei ni intara ikungahaye kuri peteroli Sudani zombi zivuga ko ari iyazo, ndetse iyi ntara ikaba yarakunze no guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ariko Barnaba agatinyuka akavuga ko iyi ntara ari ya Sudani atari iy’igihugu abereye minisitiri.

Itsinda ry’abahoze ari imfungwa, igice gito cyagize uruhare mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kanama muri 2015, ryari ryifuje ko uwahoze ari umwarimu muri Kaminuza ya Juba, Luka Biong ari we wagirwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma y’inzibacyuho y’ubumwe bw’igihugu.

Bivugwa ko uyu Barnaba wirukanwe yavuze ko Luka Biong atari umuturage wa Sudani y’Epfo kubw’ibyo akaba adakwiriye gukora nka minisitiri wa Sudani y’Epfo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga. Nyamara ngo Biong aturuka mu bwoko bwitwa Ngok Dinka bwitoreye ku mugaragaro ko bushaka kuba igice cya Sudani y’Epfo.

Barnaba kandi yanavuzweho kunyereza umutungo wa leta, aho bivugwa ko 560,000$ yavuye mu isanduku ya leta ku mabwiriza ye agakoreshwa mu nyungu ze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *