Nyuma y’aho Ministeri y’ubuzima itangarije ko ubushakashatsi yakoze ku ndwara ya Hepatite C mu Rwanda, bwagaragaje ko 5% by’abaturage basaga ibihumbi 600.000 barwaye iyi ndwara, abagera kuri 700 gusa ni bo bamaze gufata imiti yayo.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ko imibare y’abanduye iyi ndwara mu Rwanda igenda izamuka uko bwije nuko bukeye, kuko ubwari bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinwe ubuzima mu mwaka wa 2012, bwari bwagaragaje ko iyi ndwara yari ku kigero cya 2.6%, nyuma y’imyaka 6 gusa, uyu mubare ukaba umaze kwikuba 2.
Ni aha iyi Minisiteri ihera isaba Abanyarwanda kwirinda cyane iyi ndwara, dore ko kugeza ubu n’imiti yayo ikiri ku giciro gihanitse. Kuko imiti ifatwa mu gihe cy’amezi atatu gusa, itwara akayabo k’amadorali 100, akabakaba miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’iyi ndwara, Dr Gashumba avuga ko hari kubaho ubufatanye n’abaterankunga ndetse n’uruganda rwitwa Gilead rutunganya iyi imiti.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko mu bushakashatsi ryakoze kuri iyi ndwara, imibare yaryo igaragaza ko Ku Isi, abarenga milliyoni 180 bafite virusi itera hepatite C, ndetse yabaye akarande muri bo. Ni mu gihe abasaga 500,000 bicwa na hepatite C buri mwaka.

Mu Rwanda, imibare y’abicwa na hepatite C muri rusange ntabwo izwi, kuko nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa nk’uko iyi nkuru ya RadioTv10 ikomeza ivuga.
Mu byiciro bimwe byakozweho ubushakashatsi, hagaragaye ko abagore batwite, bagize umubare munini w’abanduye iyi ndwara, dore ko bihariye 2.6%.


