Iyo niyo position ya Guverinoma y’u Rwanda uwumva ari igitutsi abyumve uko ashaka — Amb. Nduhungirehe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye kuticuza ku ubutumwa yanyujije kuri twitter ye butishimiwe na Afurika y’Epfo  avuga ko uwumva ari igitutsi yabyumva uko ashaka, yongera gushimangira ko u Rwanda rudateze kuzagirana imishyikirano iyo ari yo yose na Kayumba Nyamwasa n’abandi yita abanyabyaha.

Mu kiganiro yagiranye na VOA ku kibazo cy’umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibintu byaba byarababaje Afurika y’Epfo birimo inkuru ya kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda n’ubutumwa bwe kuri twitter, yasubije agira ati: “ Mbere na mbere icyo kinyamakuru bavuga ntabwo ari icya let anta n’ahantu gihuriye na leta. Bikaba rero bitangaje kumva ambasaderi wacu ahamagazwa ngo abazwe mu kinyamakuru kidafite aho gihuriye na leta .”

Naho ku kijyanye n’ubutumwa we ubwe yanyujije kuri twitter, Amb. Nduhungirehe yagize ati: “ Hanyuma ku byerekeye twit yanjye,… ibyo maze kubabwira  nibyo nanditse muri iyo twit . ni ukuvuga y’uko twebwe nk’u Rwanda tudashobora kwemera y’uko haba imishyikirano iyo ari yo yose n’abo banyabyaha, ko abifuza kuganira nabo bazaganire na bo ariko ko twebwe tutazigera tujya muri iyo mishyikirano. Iyo ngiyo ni position ya Guverinoma y’u Rwanda, uwumva ko ari igitutsi abyumve uko ashaka ..”

Umunyamakuru yakomeje kumubaza niba nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisilu yabivuze ko Kayumba Nyamwasa yifuza gushyikirana n’u Rwanda, abazwa niba bashobora kwemera kuganira na Kayumba.

Yasubije agira ati: ” Nk’uko nabivuze, umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ni umubano hagati y’ibihugu bibiri. Dufite ibyo tuganiraho nk’ibihugu bibiri. Rero ibyo bibazo bindi bijyanye n’abo bantu bakoze ibyaha mu RRwanda, bakatiwe n’inkiko, ibyo bintu ntabwo bigomba kuzanwa mu biganiro hagati y’ibihugu bibiri. Ikigomba gukorwa ni ukubashyikiriza inkiko ntabwo ari ukubajyana mu biganiro ibyo ri byo byose .”

Ambasaderi Nduhungirehe kandi yabajijwe kugira icyo avuga ku mubano w’u Rwanda  n’u Burundi, asubiza ko ubundi ikibazo cy’u Burundi kizwi ndetse na EAC yakigejejweho, ku buryo urimo gukora ibishoboka kugirango ibiganiro hagati y’Abarundi bikomeze hashakirwe umuti ibibazo by’Abarundi.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Ukuboza, nibwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda rwifuza gukomeza inzira yo kongera kubyutsa umubano warwo na Afurika y’Epfo nyuma y’aho hashize iminsi mu itangazamakuru havugwa ibibazo bishya bishobora kudindiza iyi nzira.

Nk’uko itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga rivuga, ngo hari ibikorwa byo kugerageza gutinza iyi nzira yo kubyutsa imibanire hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda, birimo ibirego bidafite ishingiro bishinjwa u Rwanda mu matangazo agenewe rubanda no mu itangazamakuru, bishingiye ku bihuha no kuyobya bikorwa n’Abanyarwanda baba muri Canada no muri Afurika y’Epfo.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ivuga ko kenshi ibyo birego bikunze kunyuzwa mu binyamakuru bikorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Itangazo rivuga ko imibanire y’ibihugu idashobora kugengwa no gusaba gushyikirana n’imiitwe y’abanyabyaha iyobowe n’abantu bahamijwe ibyaha cyangwa bashakishwa n’ubutabera.

Muri iri tangazo kandi minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagaragaje ko ihangayikishijwe no kuba Department ya leta ya Afurika y’Epfo ishinzwe imibanire mpuzamahanga yarahisemo kwizera utwo dutsiko turwanya ubutegetsi kurusha icyizere yahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

U Rwanda kandi ruramagana itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega ajya gutanga ibisobanuro.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko U Rwanda rubinyujije muri ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane rufite ubushake bwo gukomeza gukorana na Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu kwihutisha kongera gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi binyuze mu nzira zisanzwe za dipolomasi nk’uko byemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

Izindi Nkuru bijyanye

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo  akandi gatotsi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *