Muri uyu mwaka wa 2018 miliyari 7,717,641,193 nizo zatanzwe nka ruswa mu Rwanda hose, igice kinini cy’aya mafaranga akaba yararigitiye mu mifuka y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bagize sosiyete sivile bafite aho bahuriye no gutanga serivisi cyane cyane abikorera ndetse n’amadini, dore ko 30% bya ruswa itangwa mu gihugu irigitira mu mu mifuka y’abagize sosiyete sivile.
Ibi ni ibyatangajwe ubwo kuri uyu wa gatatu, itariki 12 Ukuboza, umuryango urwanya ruswa n’akarengane- Transparency International ishami ry’u Rwanda, wamurikaga ubushakashatsi kuri ruswa, bikagaragara ko ruswa nyinshi yakwa abaturage, iri mu nzego z’ibanze.
Mu rwego rwo guhashya uyu muco mubi wo kwaka ruswa, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko bagiye gukarishya ibihano ku wagaragaweho iki cyasha, birimo no kwirukanwa mu kazi.
Ingabire Marie Immacule, Umuyobozi wa Transparent mu Rwanda, avuga ko ruswa mu bikorera imaze kurenza urugero bityo akaba asaba ikigo gishinzwe iterambere RDB gushaka umuti urambye kuri iki kibazo.
Transparence International Rwanda ikoze ubu bushakashatsi nk’ubu ku nshuro ya 9. Muri uyu mwaka bwagaragaje ko abaturage basaga 1,300, 000 batswe ruswa, naho ibice byakirwamo ruswa kurusha ibindi sosiyete sivile igizwe n’inzego zibanze biza ku mwanya wa mbere ku mwanya wa kabiri hakaza polisi yo mu muhanda, ku mwanya wa gatatu hari inzego z’ubutabera naho REG ikaba iya kane.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko mu baturage bose batswe ruswa 23% batinye kugana inkiko batinya gukurikiranwa.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko itazihanganira umuyobozi uwo ari wese waka umuturage ruswa kugira ngo amuhe serivisi.


