Perezida Kagame avuga ko bigoye kuba wahahirana n’ibihugu by’abaturanyi mu gihe Abanyarwanda babigeramo bagahohoterwa cyangwa se bakaburirwa irengero.
Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018.
Perezida Kagame avuga ko ibyo Abanyarwanda bamaze kunyuramo bigaragaza ko bafite imbaraga, agasaba gukomeza ubufatanye kugira ngo hagerwe ku gihugu cyifuzwa.
Yagize ati “Ibyo tumaze kunyuramo bitwereka ko dufite imbaraga, mu bushobozi n’ubushake bwo kongera ibyo dukora no kongera amajyambere y’igihugu cyacu dushaka,… By’umwihariko ku bayobozi, bidusaba gukomeza gukora ibyo dufitiye ubushobozi mu mikoro ahari ntidutegereze ko bizakorwa ikindi gihe”.
Avuga ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga, Perezida wa Repubulika yagarutse ku mibanire n’abaturanyi barwo, aho yavuze ko bigoye guhahirana mu gihe Abanyarwanda bahohoterwa babigendereye.
Ati “Regional Integration ntabwo ari uguhahirana gusa, ijyana n’umutekano w’abantu n’ibintu, ntabwo wavuga ngo ubuhahirane n’ubugenderanire ngo uje iwawe umutere ikibazo”.
Agaruka ku mutekano w’Abanyarwanda mu bihugu by’abaturanyi atavuze, Perezida Kagame agira ati “Ntabwo wavuga kubana, guhahirana, ibyo muhuriyeho, ngo nibirangira aho Umunyarwanda agiye bamuhige kuko ari umunyarwanda, bamufunge. Ababikora kandi babifitemo ubumenyi, birirwa bigisha ubuhahirane”.

Biragoye guhahirana mu gihe abantu batagenderana
Perezida Kagame avuga ko bigoye kuba ibihugu byahahirana mu gihe ababituye batagenderana; ati “Ntabwo wavuga ngo duhahirane, tugenderane ariko uje iwawe ukamutera ikibazo. Abantu bahahirana bate se batagenderana? Uwambutse umupaka afatwa agafunga cyangwa akazimira ntibamenye aho yarengeye?,…”.
Perezida wa Repubulika arasaba Abanyarwanda kubanza gukemura ibibareba nk’Abanyarwanda, nyuma bakabona gukemura iby’abandi.
Ati “Icyo nsaba Abanyarwanda twese dukemure ibibazo byacu bitureba, mbere y’uko dukemura ibibazo by’abandi, tubanze tubane, tubane neza, tugire umuco w’ubunyabutatu,… Abanyarwanda dukomeze dukorere hamwe, dushakishe icyagera kuri buri wese”.
Arakomeza, ati “Amaherezo iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi niwe bigora kurusha. Niwe bigaruka. Twebwe dukore, turebe igihugu cyacu, dukomeze turebe imbere. Ibiturangaza n’ibitubuza gutera imbere tubyime amatwi. N’abo bagerageza nibo bigora kurusha uwo bagerageza”.
N’ubwo umukuru w’igihugu atigeze atunga agatoki igihugu iki cyangwa kiriya mu bituranye n’u Rwanda; hashize iminsi havugwa agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, watangiye kuzamba mu mwaka wa 2015.
Mu cyumweru gishize Perezida Nkurunziza w’u Burundi yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Uganda, amusaba ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane avuga ko ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Muri iyo baruwa Nkurunziza yagize ati “Birihutirwa kuri EAC kumenya ikibazo nyacyo kiri inyuma y’ihungabanywa ry’u Burundi. U Rwanda rwarenze ku ngingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.”
Umubano w’u Rwanda na Uganda kuva umwaka ushize, nawo wagiye uvugwaho kuzamo agatotsi, aho bitangazwa ko abanyarwanda bagenderera u Bugande bashimutwa, bagafungwa, bagakorerwa n’irindi yicarubozo; rimwe na rimwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda,…
Inama y’Igihugu y’umushyikirano iteranye ku nshuro ya 16, irimo kubera i Kigali muri ‘Kigali Convention Centre’, kuri iyi tariki ya 13 na 14 Ukuboza 2018.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.
Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”
Imyanzuro y’iyi nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.
REBA AMAFOTO:
















