Umwe mu bahanze bahoze ari inshuti magara ya Diamond Platnumz, Shetta avuga ko uko bimeze ubu ntacyo yavugana na mugenzi we uretse ikijyanye n’ubucuruzi.
Aba bombi bahoze ari inshuti cyane ndetse n’imiryango yabo yari ifitanye umubano mwiza nk’uko Ghafla ibitangaza.
Uyu muyobozi Kings Empire ntiyashatse kuvuga impamvu nta wundi mubano bagirana utari uw’ubucuruzi.
Ati “ Nta kibazo kiri hagati yacu gusa navuga ko ari uko bimeze ubu. Buri wese aba afite ibye ahugiyemo , iyo tuvuganye biba ari ibijyanye n’ubucuruzi gusa nta mubano udasanzwe wakongera kubaho.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Shetta ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Tanzaniya .


