USA: Umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wo muri Guatemala yapfiriye muri kasho

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’’imyaka 7 ukomoka muri Guatemala yapfiriye muri kasho yo muri Amerika nyuma yo kumara iminsi afunzwe n’igipolisi cyo ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New Mexico nk’uko byatangajwe na The Washington Post kuri uyu wa Kane.

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yinjiye muri Amerika binyuranyije n’amategeko aturutse muri Mexico ari kumwe na se n’abandi bantu basaga 10, ngo bishwe n’umwuma nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru.

Uyu mwana urwego rushinzwe kurinda gasutamo n’umupaka rwa Amerika ruvuga ko yari amaze iminsi myinshi atarya ndetse atanywa amazi, ngo yatangiye gufatwa n’igicuri nyuma y’amasaha 8 afunzwe, akajyanwa ku bitaro ari naho byatangarijwe ko yapfuye.

Ibi bije bikurikira politiki ya Perezida Donald Trump yo gukumira abimukira ba hato na hato baba barota gutura muri Amerika, aho bamwe bamushinja gufata abimukira nk’ikibi mu nyungu za politiki.

Perezida Trump akaba yariyemeje kubaka urukuta ku mupaka w’igihugu cye na Mexico, yohereza ibihumbi by’abasirikare kuharinda, ndetse atangira gutandukanya abana basaga 2000 b’abimukira n’ababyeyi babo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *