ICGLR ihangayikishijwe n’imibanire y’u Burundi n’u Rwanda ikomeje kwangirika

Sangiza iyi nkuru

Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) irasaba ibihugu biyigize, Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Loni, gukora ibishoboka byose imibanire y’u Burundi n’u Rwanda igasubira mu buryo nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa I Bujumbura kuri uyu wa Gatatu ushize.

Bwana Zachary Muburi-Muita, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR (Uri ku ifoto), yatangarije ibi mu muhango wo gutangiza umushinga w’akarere ku mahoro n’umutekano ugamije kuzana ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mudipolomate w’Umunyakenya asanga kwangirika kw’imibanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi ari kimwe mu bibazo bihangayikishije ICGLR, agasaba gukomeza imibanire ishingiye kuri politiki hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibituranyi.

Yashimangiye ko iki kibazo gikemutse, nyinshi mu mbogamizi ICGLR ifite zakemuka, ariko ko imibanire ikomeje kuguma gutya byose byahungabana.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Biyaga Bigari nawe yavuze ko iki kibazo giteye inkenke. Bwana Said Djinnit akaba yahishuye ko yabonanye na Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo, ari nawe uyoboye ICGLR muri iki gihe, barebera hamwe uko ikibazo kiri hagati y’ibi bihugu cyakemuka. Yavuze ko imigambi bafashe ariko ntacyo yagezeho.

Nubwo Djinnit ashyigikiye gufatanya gushakira umuti iki kibazo, asanga uruhare runini ari urw’akarere nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ikomeza ivuga. Yavuze ko nubwo Afurika Yunze Ubumwe igomba kugira uruhare muri iki kibazo, igomba gukorana n’abayobozi bo mu karere.

Said Djinnit akaba yavuze ko ateganya kongera kubonana na perezida Denis Sassou N’guesso bagashakira umuti iki kibazo kiri hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Perezida Nguesso mu Ukwakira akaba yariyemeje gufatanya na Perezida Museveni gufata ingamba zose zigamije gukemura ikibazo cy’imibanire y’ibihugu byo mu karere, by’umwihariko icy’u Burundi n’u Rwanda.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Intandaro y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi yagaragaye mu 2015, nyuma y’aho Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza indi manda yatumye abaturage benshi biroha mu mihanda batangira kumwamagana.

U Burundi bukaba bushinja u Rwanda guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zatewe n’iyo manda, ariko u Rwanda rwakomeje kubihakana ruvuga ko nta mpamvu rufite zo kwivanga mu bibazo by’Abarundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *