Ibintu bizakwereka ko ufite umukunzi utakwitayeho

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri iyo bakundana buri umwe yita ku byo mugenzi we akunda kabone n’iyo we yaba atabikunda. Ibi bishimangirwa n’uko umwe yishyira mu mwanya w’undi kugira ngo abyumve neza. Iyo umwe arebye ibyo ashaka akumva ko ari byo byashyirwa imbere, ibi byitwa ukwikunda (selfishness).

Ashaka ko ibyo ashaka ari byo byahabwa umwanya.

Umuntu wikunda gusa ntiyite kuri mugenzi we bakundana yumva ari we muyobozi bityo ko icyo ashaka ari cyo cyakorwa. Ntabasha gutega amatwi mugenzi we ngo yumve icyo atekereza wenda ku gihe basohokera, aho basohokera n’ibindi bikorwa bihuza abakundana. Muri make we agomba kukubwira wowe ugakora ibyo avuze gusa.

Mu mibonano mpuzabitsina, iyo arangije yumva ko bikemutse byose.

Ubusanzwe, iyo abantu bakundana bakora imibonano mpuzabitsina baba bagamije gushimishanya. Iyo ufite umukunzi wikunda rero, ibi ntacyo biba bimubwiye, apfa kumva umusonga we ugabanyutse ubundi agaterera iyo. Iyo we arangije ntashobora kugutegereza ahita yambara cyangwa agahita ysinzirira.

Nta yindi mirimo yo mu rugo yagufasha.

Niba mubana nk’abashakanye, ntacyo yagufasha mu yindi mirimo yo mu rugo. Niba wamutekeye, ntashobora koza n’ibura ibyombo. Akugira nk’imarabyose yo mu rugo rwanyu.

 Ashobora kuguhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’igihe utabishaka.

Ufite umukunzi cyangwa uwo mubana wikunda, yumva ko igihe agushakiye agomba kukubona kuko aba yumva wowe nta mpamvu ufite yo kubyanga. Ushobora kumubwira uti ndananiwe kubera akazi,aho kukwihanganisha akaguhatiriza kwishyiramo ko nta kibazo ufite kugira ngo amare irari rye.

Muri make, ibi ni bimwe mu byakwerekako uwo mwashakanye cyangwa se umukunzi wawe yikunda gusa. Hari n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe n’abo umuntu abana na bo ndetse n’ubunararibonye twunguka uko bukeye n’uko bwije.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *