Rwamagana: Abahanzi bakiri bato barashinja Marina kwibagirwa aho akomoka

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi bataramenyekana bo mu Karere ka Rwamagana bageneye ubutumwa umuhanzikazi Marina bumwibutsa ko yirengagije aho avuka ndetse ko nabo yabatereranye ntabafashe kumenyekana .

Abahanzi basanga Marina ariwe muhanzi ukomoka mu Karere ka Rwamagana umaze kumenyekana ariko akaba atajya agaruka aho avuka ngo afashe bagenzi be bataramenyekana, aho bamwe muri abo bahanzi bavuga ko bataramuca iryera kuva yatangira kumenyeka.

Hari bamwe babwiye Bwiza.com ko Marina yigize umunyakigali kuburyo atagishaka kumenya ko bamwita Umunyarwamagana

Ishimwe Samuel ni umwe mu bahanzi bemeza ko bafite ubushobozi bwo kuba batera ikirenge mu cya Marina ariko babuze amikoro.

Yagize ati: “ Hano i Rwamagana hari abahanzi benshi bafite impano ndetse ikibazo dufite n’ukubona amafaranga atuma tujya muri studio ,urebye abahanzi b’ahandi nta bushobozi baturusha bwo kuririmba ahubwo bafite ababafasha ariko twebwe n’umuhanzi wakadufashije ni Marina kuko niwe tuzi ko yazamutse uvuka mu mujyi wacu ariko nawe urebye yigize umunyakigali ku buryo aba adashaka ko bamenya ko nawe ari Umunyarwamagana .”

Ishimwe yakomeje yibutsa Marina ko agomba kwibuka aho akomoka ndetse ko akwiye kwegera abahanzi bataramenyekana akabagira inama .

Ati: “ Marina najyaga mubona atarazamuka nyuma numvise ngo Austin aramufasha ,ariko kuva yaba umustar ntabwo ajya agaruka ngo yegere basaza be na barumuna be ndetse iyo ubajije abari inshuti ze bakubwira ko yigize umunyakigali kuburyo no kujya mu rugo iwabo ashobora kuza yihishe ,ariko namubwira ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho niyikuremo ibyo kwigira uw’i Kigali ajya aza atugire inama natwe dukeneye kumwigiraho .”

Hakizimana Isaac nawe asanga Marina yaratumye bigirira ikizere ariko kuba nta bitaramo arakorera aho akomoka babuze uko bamubona ngo bamugishe inama.

Yagize ati: “ Abahanzi bakizamuka dufite ikizere ko natwe tuzagera ku rwego nk’urwa Marina njye ntabwo ndamubona ariko iwabo bavuga ko ari hano ,ariko nta munsi ndabona hari igitaramo cye mu ntara yacu ,icyo twamusaba nuko yamanuka akaza mu ntara tukamubona amaso ku maso bizatuma ikizere cyacu kizamuka ndetse n’ababyeyi bacu badushyigikire kuko bazabona ko kuba hari undi muhanzi ukomeye uvuka mu karere kacu bizatuma babona ko no mu ntara hari impano .”

Twashatse Marina ngo twumve icyo avuga kuri izi mpungenge z’abahanzi bakiri bato bakeneye kumwigiraho ndetse bakeneye n’inama ze nk’umuntu umaze kubaka izina muri muzika nyarwanda, ariko ntibyadukundiye kuko numero ye twabashije kubona itari gucamo. Nagira icyo abivugaho tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

 

Justin Ngabonziza/Rwamagana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *