Abacuruzi n’abatwara imizigo mu masoko ya Nyabugogo ubu bararira ayo kwarika, nyuma y’iminsi itanu badaca iryera Karekezi wari usanzwe ababikira ubwizigame bwabo bwa buri munsi. Bamwe muri bo barakeka ko ngo yaba yaragiye hanze y’igihugu atwaye amafaranga yabo, cyane ko benshi bagombaga kuyafata muri iki cyumweru kije ngo bitegure iminsi mikuru.
Umunsi wo kuwa gatandatu tariki 15 Ukuboza, wiriwe ari amarira y’abacuruzi bizigama ndetse n’abatwara imizigo bitwa abakarani. Kuri iki cyumweru bwo, mu isoko birasa n’ikiriyo nyuma yo gutakaza icyizere ku igaruka rya Karekezi na murumuna we Nyabyenda wamufashaga. Abacuruzi bamwe basibye, abahari bifashe ku matama. Ubuyobozi bw’isoko nabwo bwifatanije n’abacuruzi mu kababaro, ntabwo bwishyuje amaseta kuko bubona ntaho bakura ubwishyu.
Uyu Karekezi ngo yahoze ari umukarani, nyuma yigira inama nziza yo kujya abikira bagenzi amafaranga bamuha buri munsi akayabasubiza ku kwezi cyangwa ku mwaka biteye n’amasezerano bagiranaga.
Abizigamiraga bavuga ko yayababikiraga kuri konti ye, bayakenera akayabaha amaze kugwira bakabasha kwikenura no gukemura ibibazo byo mu kazi no mu muryango: kwishyura iseta, umusoro, amadeni , amashuri ndetse n’ubukode.
Ibi ngo yari amaze imyaka isaga itatu abikora nta kibazo, ku buryo abamuganaga babarirwaga mu Magana. Yakusanyaga amafaranga mu masoko hafi ya yose, harimo Scania (urenze City Valley ugana ku Kinamba), City Valley (hirya werekeza Nyabugogo), Kontineri (hafi yo kwa Mutangana), VIP (kwa Mutangana) na Nyabugobo ku mashyirahamwe. Aho hose yabikiraga abacuruzi n’abakarani, ndetse hari n’abavuga ko yajyaga no gukusanya aya Kimisagara.
Barakeka ko yatorokanye arenga miliyoni ijana
Abaganaga uyu mugabo ngo bamuheruka kuwa kabiri tariki 11 Ukuboza, ariko inkuru y’ibura rye yabaye kimomo ejo mu gitondo, ubwo na murumuna we Nyabyenda wamufashaga gukusanya amafaranga ya buri munsi nawe yaburaga. Ngo babanje gushaka uwo bayaha baramubura, harimo n’abagombaga kuyahabwa, ariko telefoni z’aba bagabo bombi ngo ntizicamo.
Amakuru adafitiwe gihamya kandi ni ay’uko aba bombi baba bavuye mu gihugu, ndetse no n’inzu ya Karekezi yabaga mu kagari ka Nzove umurenge wa Kanyinya yaba yaramaze kugurishwa.
Abamuganaga batanga amafaranga amara umwaka nibo benshi ngo buri umwe akaba yarafitemo asaga ibihumbi 600.
Umuyobozi w’isoko rya City Valley , Ntagungira Fred nawe ngo yizigamiraga asaga ibihumbi 40 ku munsi, ku buryo bamwe mu bakozi be bavuga ko yaba yari agejejemo miliyoni ebyri n’igice.
Imishinga yabo iragenda iyoyoka
Nyiraguhirwa Jacqueline, acuruza inanasi mu isoko rya City Valley. Yizigamaga amafaranga 1500 buri munsi, yagombaga kuyafata ejo tariki ya 17 Ukuboza. Mu kiniga cyinshi ati, “Karekezi yari nka banki y’isoko ryose. Twamugeneraga umunsi umwe mu kwezi, njye ubwo namugaha 1500 mu kwezi, buri umwe yamuhaga angana n’ubwizigame bw’umunsi umwe”.
Uyu mudamu avuga ko yagombaga kwishyura inzu tariki ya 16 Ukuboza, ngo yamaze kwizeza nyirinzu ko ejo azamwishyura. Kwifata biranze, Nyiraguhirwa araturitse ararira, ati, “mfite umwana wiga ibugande, ejo nagombaga kumwoherereza itike imuzana mu kiruhuko, ubu Karekezi byose arabyangije”.
Mukamana Athanasie, we acuruza amaronji, we avuga ko yanasara, kubera ubwizigame bw’amafaranga 1500 amaze amezi atandatu atanga buri munsi. Ati, ndumva nanasara, abagore bagenzi banjye nibo bankanguriye kujyamo, none nabo bararirimba urwo babonye. Isoko ryose ryari Karekezi gusa, none we na Nyabyenda telephone zabo zavuyeho”.
Uwimana Cyntia, nawe acuruza imboga, ngo yari agejejemo ibihumbi 260, ku bwizigame bw’ibihumbi bitatu yatangaga buri munsi. Anavuga ko hari abakarani batangaga ibihumbi bitatu ku munsi, Karekezi akabagurira moto nyuma y’imyaka itatu.
Ku ruhande rw’abakarani nabo bifashe mapfubyi. Ngendahakunze Athanase yari maze kwizigamira ibihumbi 70 mu mezi ane, ashaka kuzajya kumvira ubunani iwabo muri Nyaruguru. Ariko aye atembye ajya munda, kuko yagombaga kubona amafaranga ye kuwa gatatu ushize, abura Karekezi.
Uwitwa Bimenyinama Donat nawe yari afitemo ibuhumbi 55, ariko ahangayikishijwe na mugenzi wabo Nyabinyenga Gregoire wari ufite ubukwe kuwa gatandatu tariki 22 Ukuboza. Ati, “ubu ntituzi niba ubukwe bwa Nyabinyenga bukibaye, twese twari kuzamutwerera mu yo twizigamiye. Nawe ubwe, inkwano, imyambaro n’ibindi byose yagombaga kubikura kuyo yizigamiye kwa Karekezi”.
Amakuru ku itoroka rya Karekezi ntaraba impamo, ikiriho nuko abo abikiye amafaranga batamubona. Amakuru kandi yuko inzu ye yo mu nzove yaba yaragurishijwe nayo turacyakurikirana.


