Mu ruzinduko rwe yatangiriye mu Karere ka Gakenke azakomereza mu Karere ka Rubavu, perezida kagame yijeje abaturage ba Gakenke gukora ibishoboka byose bakagezwaho ibikorwaremezo byakomeza kubafasha mu nzira y’iterambere barimo.
Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Gakenke byinshi bamaze kugeraho kandi bibaturutsemo, ababwira ko bakwiye gukomeza kubakira ku bimaze gukorwa kugirango bakomeze kugera kuri byinshi byiza.
Mu bibazo birimo iby’imihanda n’amavuriro abaturage ba Gakenke bagejeje kuri perezida Kagame ndetse n’ibindi birebana n’ubuhinzi, yabijeje ko bizakemurwa mu minsi ya vuba kuko ngo ahanini usanga bitinzwa n’imikorere mibi y’ababishinzwe kandi ibikenewe byose bitabuze.
Perezida Kagame nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga, yijeje aba baturage kubikurikirana, bigashyirwa mu bikorwa. Aha yatanze urugero rw’amafaranga yagombaga kwishyurwa abaturage bayabonye ari uko ahaje nyamara ikibazo kimaze imyaka 4 kizwi.
Perezida wa Repubulika yasabye abaturage kurushaho gukora no kuzuzanya kugira ngo ibibafitiye inyungu bibagereho neza.
Abaturage ibihumbi 338,234 ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ni bo batuye akarere ka Gakenke bakaba bishimira ko ibikorwa remezo birimo amashanyarazi bigenda bibegerezwa. Gusa bagaragaje ikibazo cyo kutagira imihanda myiza ibafasha kugeza umusaruro ku isoko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Phillipe/Bwiza.com



