Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na Chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, kuri ubu uri I Vienne muri Autriche aho yitabiriye inama ihuza u Burayi na Afurika, yatangaje ko intego ihuriweho ari ukugera ku mibanire mishya hagati y’u Burayi na Afurika nk’uko yakagombye kumera.
Muri iki gitondo cyo kuwa 18 Ukuboza Perezida Kagame akaba yafatanyije na mugenzi we wa Autriche, Sebastian Kurz, kuyobora iyi nama ihuza u Burayi na Afurika, aho bavugiye amajambo yo kuyitangiza ku mugaragaro. Abandi bafashe ijambo ni Chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki n’uwa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker.


Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushimira Chancellor wa Autriche, Sebastian Kurz, kuba yarabonye umwanya muri gahunda nyinshi yari afite agakorana nabo mu gukomeza guharanira imibanire myiza y’u Burayi na Afurika.
Yanashimiye Jean-Claude Juncker wagize uruhare runini muri ibi ndetse n’abakuru b’’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama y’ingenzi.
Perezida Kagame yagize ati: “ Inama ya Afurika n’u Burayi 2018 yubakiye ku byagezweho mu mwaka ushize mu nama ya Abidjan, no ku migambi y’ingenzi ya Juncker. Turanasaba kwibanda ku bufatanye mu ikoranabuhanga na Afurika perezida wa Estonia yakomojeho. Kubw’ibyo dufite imbaraga nziza zo kubakiraho .”
Perezida w’u Rwanda yakomeje agira ati: “ Intego duhuriyeho ni ukugera ku mibanire mishya hagati y’u Burayi na Afurika nk’uko yakagombye kumera, no kubaka inzego zisabwa mu kuyibungabunga mu gihe kirekire .”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko bifuza kurenga ahahise bareba imbere no kurenga ibibatandukanya mu bihugu ku mpamvu zitandukanye, hubakirwa ku bifite akamaro bikomoka ku murage w’amateka bahuriyeho.
Perezida Kagame akaba yibukije ko ari ngombwa gukomeza ubu bufatanye, anibutsa ko kuri ubu bahanganye n’ibibazo by’umutekano, iby’abimukira, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu. Agasanga kwita kuri ibi bibazo bidakwiye kwitambikwa n’imibare ya politiki n’amakimbirane by’igihe gito.
Perezida Kagame yerekeje muri Autriche nyuma y’uruzinduko Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz yari kugirira i Kigali kuwa 7 Ukuboza aho yaganiriye na Perezida Kagame ku myiteguro y’iyi nama ihuza u Burayi na Afurika no ku mubano hagati y’ibihugu byombi.


