Muhanga: Gutegura gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahariwe imirenge

Sangiza iyi nkuru

Bitewe n’uko abayobozi b’akarere badahari bagiye mu itorero, abayobozi b’imirenge mu Karere ka Muhanga basabwe gutegura neza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubuyobozi bw’akarere buvuga ko imirenge igomba gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura icyunamo.

Nk’uko amabwiziza yatanzwe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 avuga, ngo nta bintu byinshi byahindutse ugereranyije nk’uko kwibuka byakozwe umwaka ushize, kuko n’ubundi ibiganiro bizajya bitangirwa ku midugudu.

Bimwe mu bibazo bikibazwa na Komite y’urwego rw’Akarere ishinzwe gutegura kwibuka, ni imitangire y’ibiganiro, guhugura abazabitanga no gutegura ibikorwa byo kuremera abacitse ku icumu batishoboye.

acc83902d1

Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu wanayoboye Inama yo gutegura icyunamo ku nshuro ya 22 yagize ati: “Ubu ntiduhari kuko tugiye mu itorero, yenda tuzajya tuvugana kuri telefone ku buryo nabwo butoroshye, murasabwa gukora inama nyinshi zishoboka kugira ngo hatazagira ibishobora kubangamira gahunda zo kwibuka”.

Komite ishinzwe gutegura kwibuka ku rwego rw’akarere ivuga ko hari gahunda yo guhugura abazatanga ibiganiro, ariko ikanifuza ko inama zizakorwa zo kwitegura zagaragaramo n’abacitse ku icumu kugira ngo batange amakuru mashya ashobora kuboneka, harimo no kureba aho gahunda yo gushyingura mu nziibutso imibiri ikiri mu ngo igeze.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rutsibuka Jean, we asanga hagakwiye no kubaho kumvikana ku mitegurire y’imfashanyigisho zikubiyemo ibiganiro biva ku nzego zo hejuru kuko usanga hari izigiteye urujijo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Urugero atanga ni nk’ijambo, “kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside” abona ryanditse mu buryo budasobanutse ahubwo agasanga hakwanditswe “kwibuka abanyapolitiki bazize ibitekerezo byo kurwanya Jenoside”.

Ibyo byose ngo bizaganirwaho hamwe n’amabwiriza mashya arebana n’imicungire y’inkunga ikusanywa igihe cy’icyunamo bivugwa ko nta buryo bwizewe ikoreshwamo kuko ngo hari nk’aho usanga igurwamo ibikoresho byangiritse cyangwa byibwe igihe cyo kwibuka nyamara ntaho bihuriye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *