Abantu benshi bakomeje kwibaza icyari kiri mu rushinge bivugwa ko umucuruzi w’Umunyarwanda, Patrick Niyigena yatewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.
Ikinyamakuru Greatlakeswatchman, kivuga ko Niyigena nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ihihugu Rushinzwe Umutekano w’Imbere (ISO) iyobowe na Rtd. Col. Kaka Bagyenda ubwo yari yerekeje mu gihugu cya Kenya ageze mu Mujyi wa Kampala yakorewe iyicarubozo rikabije, agacuzwa udufaranga yari afite nyuma agaterwa urushinge rutamenyekanye icyari kirurimo.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibyari biri muri uru rushinge bamuteye mu kuboka bitaramenyekana kugeza ubu kandi ko byakomeje gutera umutima uhagaze Niyigena.
Uyu mucuruzi akigera i Kigali yasabye Leta y’u Rwanda ko yamufasha akajya kuvurirwa hanze kugira ngo hamenyekane neza ibyo bamuteye muri uru rushinge kugira ngo abe yavurwa.
Abasenguzi kuri iki kibazo bagiye basaba ko Leta ya Uganda ikwiriye kuvugutira umuti urambye w’iki kibazo.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Abanyarwanda benshi bakomeje gutabwa muri yombi muri Uganda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
U Rwanda ntirwahwemye gutera utwatsi ibi birego, rugashinja Uganda kuba umuturanyi mubi.
Bamwe mu batabwa muri yombi bagiye batangaza ko baba bari mu bikorwa bisanzwe muri Uganda birimo ubucuruzi no gushaka akazi gaciriritse mu Turere twa Kankwanzi, Kiboga, Kagadi, Wakiso n’ahandi hatandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko buri Munyarwanda ufatwa aba afite aho ahuriye n’ibikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu.


