Mbyayingabo Athanase niwe wabaye gitifu w’akarere ka Nyamasheke

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi hafi 6 uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Kayumba Ephrem agizwe Meya w’akarere ka Rusizi, kuri ubu aka karere gafite umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Mbyayingabo Athanase, akaba yemejwe na Njyanama y’aka karere kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Ukuboza 2018.

Aganira n’itangazamakuru, Gitifu mushya w’aka karere  Mbyayingabo Athanase yavuze ko  yabonye akazi agashaka kandi yiteguye gutanga umusaruro ategerejweho.

Avuga ko azi neza ko aje mu karere gafite abaturage bakennye cyane ugereranije n’abandi mu gihugu nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara n’ubushakashatsi,icyo agiye gukora cya mbere ngo akaba ari ukunoza igenamigambi ryako kuko ubushobozi ngo buhari,umurongo mugari w’igihugu n’icyerekezo gihamye  cy’akarere na byo bikaba bihari, hakaba harebwa ibyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo akarere gatere imbere n’abaturage bagire imibereho myiza nubwo yemera ko inshingano ahawe zitoroshye ariko ngo zirashoboka ku bufatanye n’abo asanze.

Ati ” Ntabwo ari inshingano zoroshye ariko zirashoboka ukurikije ubushake bwa Leta bwo gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,mfite icyizere ko nubwo bitoroshye bizashoboka,ngasaba ubufatanye n’abo nsanze bose  kandi n’amakuru mfite ni uko iyi ari ikipe nziza ishaka gukora ngo akarere kave aho kari kagane iterambere rirambye ry’abaturage .’’

Perezida wa njyanama y’aka karere Dr Ndabamenye, Télésphore,yavuze ko  kuba hari  hashize amezi hafi 6 inshingazo z’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere zikorwa n’usanzwe afite izindi nshingano na zo zitoroshye cyari ikibazo ariko nta cyuho kinini  cyabaye mo  kuko basanzwe bakorana nk’ikipe, icyakora ko ubwo abonetse hari inshingano nyinshi zimutegereje nubwo atazazikora wenyine.

Ati ” Ishingano zimutegereje ni nyinshi ni yo mpamvu asabwa gukora cyane,ku gihe kandi vuba. Aka karere kari mu turere tugifite ibibazo by’ubukene,kagifite imyumvire y’abaturage mu iterambere itarazamuka,ibijyanye no kugira ubukire ku mafaranga ntituragira imishinga myinshi y’iterambere,hari ibibazo byihariye cyane cyane ibijyanye n’imihanda idatunganye henshi,amazi meza,amashanyarazi n’ibindi, akaba agomba kugira n’ijisho rireba ko igenamigambi ry’akarere rishyirwa mu bikorwa,cyane cyane yita ku mikoreshereze y’ingengo y’imari,tugafatanya imibereho y’abaturage igahinduka .’’

Bamwe mu baturage b’imirenge ya  Cyato na Rangiro baganiriye na Bwiza.com  nyuma y’uko uyu muyobozi mushya yemejwe, bavuze ko bifuza ko yafasha mu kubakura mu bwigunge,kuko umuhanda Tyazo-Cyato  mubi cyane ubaheza mu bukene cyane,igihe cy’imvura nyinshi bakaba bashobora no kubura ubuzima bwabo kuko imbangukiragutabara iba itaba igishobora kuvana umurwayi cyangwa umugore uri ku nda ku kigo nderabuzima cya Yove imugeza ku bitaro bya Kibogora.

Gitifu mushya w’aka karere Mbyayingabo Athanase  ni umugabo w’imyaka 33 y’amavuko,afite  A0 mu by’ubukungu, akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba umugenzuzi w’ibigo by’imari biciriritse muri banki nkuru y’igihugu kuva muri 2011 kugera muri 2014, kuva icyo gihe kugera mu kwakira uyu mwaka akaba yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuva mu kwakira uyu mwaka akaba yari yimuriwe mu murenge wa Gishamvu muri ako karere aho avuye  aba  umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke. Arubatse afite umugore n’umwana umwe.

Gitifu mushya wakarere Mbyayingabo Athanase yakirwa na perezida wa Njyanama yaka karereDr Ndabamenye Téléshore nyuma yo kwemezwa na njyanama.
Gitifu mushya w’akarere, Mbyayingabo Athanase yakirwa na perezida wa Njyanama y’aka karere, Dr Ndabamenye Téléshore nyuma yo kwemezwa na njyanama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *