U Budage: Urukiko Rukuru rwasheshe igihano cyari cyahawe uwari umuyobozi wa FDLR

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu gihugu cy’u Budage kuri uyu wa Kane rwatesheshe igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 cyari cyakatiwe Umunyarwanda Ignace Murwanashyaka wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara yakoreye mu burasirazuba bwa Congo.

Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Stuttgart rwahamije icyaha Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni ku ruhare zi ba FDLR. Bose bahamijwe kuyobora umutwe w’iterabwoba. Murwanashyaka yanahamijwe ibyaha bine bifitanye isano n’ibyaha by’intambara.

Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Musoni, wahanishijwe imyaka 8 y’igifungo, ariko rusesa igihano cyari cyahawe  Murwanashyaka dosiye ye isubizwa mu rubanza.

Urukiko rukaba rwagaragaje amakosa ajyanye n’amategeko yabaye mu mwanzuro wa mbere yagendeweho mu guhamya Murwanashyaka icyaha harimo gushidikanya ku byaha by’intambara yahamijwe no kuba koko yarashishikarije cyangwa agafasha mu bitero ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Urukiko rwavuze ko urukiko rwa Stuttgart mu mwanzuro warwo harimo kwivuguruza mu bice bimwe.

Urukiko rwa Stuttgart rwavuze ko Murwanashyaka ari we wari ukuriye FDLR ku rwego rw’Isi, yari umuhuzabikorwa wayo, kandi ko nk’uwari ugize Komite nshingwabikorwa yasohoye amatangazo ahakana cyangwa ahishira ibyaha byakozwe.

Urukiko rwa Stuttgart rukaba ngo rwarasanze yarateguye ibitero bya FDLR mu 2009 ku biturage byo muri Congo nka Mianga, Busurungi, Chiriba na Manje nubwo rutabashije kubona ibimenyetso by’uko yategetse kugaba ibyo bitero nk’umuyobozi w’ingabo.

Yaba Murwanashyaka na Musoni, bombi babaye mu Budage kuva mu myaka ya za 80, baza gutabwa muri yombi mu Ugushyingo 2009.

 

Src: Idaho Statesman

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *