Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabitangarije mu nama yagiranye n’Abakoresha bo mu Nzego z’Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu Kane, itariki ya 20 Ukuboza 2018, hagamijwe kubasobanurira ibikubiye mu Itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya CPND Fatima i Musanze, yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara, abakoresha bo mu nzego z’Abikorera zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abahagarariye Sendika z’abakozi muri iyi Ntara.
Mu ijambo rye, Minisitiri Rwanyindo yavuze ko iyi nama igamije kuganira ku iterambere ry’umurimo no gufata ingamba zo kurushaho kuwunoza, kuko umurimo ukoze neza ari wo shingiro ryo kubaka u Rwanda twifuza. Minisitiri Rwanyindo yaboneyeho gusaba Abakoresha bo mu Nzego z’Abikorera zo mu Ntara y’Amajyaruguru kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda, hagamijwe imikoranire myiza hagati yabo n’abakozi bakoresha ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’abo bakozi.

Minisitiri Rwanyindo yasabye kandi abo Bakoresha guharanira kwinjiza urubyiruko mu mirimo, guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, gucika ku ngeso yo kwambura abakozi, kwirinda amakimbirane mu kazi, kurwanya impanuka zo mu kazi ndetse no guteganyiriza abakozi babo.
Minisitiri Rwanyindo yihanangirije kandi abakoresha abana imirimo mibi, aho yababuriye agira ati, “ Mu ivugururwa ry’Itegeko ry’umurimo hashyizwemo ibihano bikarishye ku bantu bakoresha abana imirimo ivunanye ”. Ikindi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagarutseho ni ikijyanye n’umushahara-fatizo, aho yatangaje ko umushinga w’Iteka rya Minisitiri rishyiraho umushahara-fatizo ubu washyikirijwe Minisitiri w’Intebe kugira ngo azawugeze ku Nama y’Abaminisitiri kugirango iryemeze, bityo ko mu minsi ya vuba umushahara-fatizo uzaba uhari.

Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye iki gikorwa cya Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo cyo gusobanurira abakoresha Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda,anifuza ko n’izindi nzego zafatira kuri uru rugero zigasobanurira abaturage Amategeko asohoka, aho yatanze urugero ku Itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa, cyane cyane umusoro ku butaka.
Guverineri Gatabazi akaba asaba Abakoresha bo mu Ntara y’Amajyaruguru guharanira ko iyi Ntara iba intangarugero mu kubahiriza Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Ibindi Guverineri Gatabazi yasabye abakoresha bo mu nzego z’Abikorera ni uguhembera abakozi babo ku makonti, gukora kinyamwuga no kurushaho kunoza serivisi batanga.
Muri iyi nama, Abakoresha bo mu Nzego z’Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahawe kandi umwanya batanga ibitekerezo ku buryo barushaho kunoza umurimo no kongera umusaruro w’ibyo bakora.


