Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare yatangiye gusubiza mu miryango abana n’abagore bavuye muri FDLR ariko bamwe muri bo bakaba bafite impunge zo gutangira ubuzima bushya.
Umukozi w’iyi komisiyo kuri uyu wa Kane yibukije imiryango y’abahoze mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko bagomba kwitegura gusubira mu buzima busanzwe mu miryango yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Aba boherejwe mu buzima busanzwe babarirwa mu miryango isaga 400 bakaba bamaze ibyumweru bitatu bahugurirwa mu nkambi yakira aba bahoze mu gisirikare n’imiryango yabo.
Bahuguwe ku ndangagaciro n’uburyo bazabaho nyuma yo kuva muri Congo bageze mu Rwanda. David Munyurangabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, yasabye iyi miryango kuzirinda amacakubiri ayo ari yo yose mu bo basanze.
Ati: “ Murabona ko muri kumwe n’abana banyu batoya. Nyabuna bya bindi kera bari barabashyizemo, byo gutandukanya Abanyarwanda, ngo aba ni aba n’aba, aba ni aba n’aba, aba bana ndabasabye ntibazigere babyumva. Niba baranabyumvise, muzabeze bibavemo. Twebwe turi Abanyarwanda Umunyarwanda ni kimwe n’undi .”
Komiseri Munyurangabo yasabye kandi iyi miryango y’abari abarwanyi ba FDLR kuzafatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa by’iterambere.
Ati: “ Niba bavuze bati tugomba guhura tukagira inama, nyabuna mujye mwitabire inama…impamvu mvuga ko mugomba kwitabira izo nama, ni uko izo nama ari zo zitwubatse kugeza ubungubu. Abanyarwanda bakavuga bati dukeneye kugera ku ntego iyi n’iyi bakambyumvikanaho .”
Aba bahoze mu miryango y’abari abarwanyi ba FDLR bagaragaza ibibazo bitandukanye bibugarije ahanini bishingiye ku gutangira ubuzima bushya kimwe n’uko harimo abadafite aho berekeza.
Uwitwa Samuel Mugisha w’imyaka 17 yagize ati: “ Njyewe ababyeyi banjye barapfuye, singira mukuru wanjye, singira murumuna wanjye, ubwo no kurerwa narezwe n’abandi..none nkaba ndikubaza nti ese ko abandi ejo bazataha nkanjye nzataha ndi kujya he? ”
Uyu yavuze ko ikibazo afite ari uko ababyeyi be bapfuye akiri muto akaba yumva anemerewe kuguma mu kigo cya Mutobo yahaguma akahaba.
Iki kimwe n’ibindi bibazo byagaragajwe komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu gisirikare ivuga ko izabibonera ibisubizo umunsi ku wundi.
Biteganyijwe ko aba bazasubira mu miryango yabo kandi buri muryango uzahabwa amafaranga y’ibanze yo kuwufasha kubaho nk’uko byemejwe na Francis Musoni mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Umunyamabanga mukuru muri iyi komisiyo.
Yavuze ko buri muryango uzagezwa ku karere ukomokamo bafashwe kuberaka imirenge bagiyemo, buri muryango ukaba wagenewe amafaranga 60,000frw yo kwifashisha mu tuntu tw’ibanze, nyuma y’aho muri Mutarama bazongere guhura nabo barebe uko ubuzima bumeze bongere kuganira nabo ibindi byakorwa kugirango ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.


