Umuvunjayi uzwi na benshi ku mupaka wa Gatuna, Denis Karyamarwaki yatawe muri yombi n’inzego z’igipolisi cy’u Rwanda kuwa 20 Ukuboza ubwo yari ku ruhande rw’u Rwanda.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Njyanama ya Katuna (Uganda), Nelson Nshangabasheija wabwiye Chimpreports ko ko uyu mugabo ukora akazi ko kuvunja amafaranga uzwi ku izina rya ‘Doctor’ yatawe muri yombi.
Nelson Nshangabasheija avuga ko umuryango wa Karyamarwaki kuri ubu uhangayitse utinya ko uyu mugabo yagirirwa nabi cyane ko ngo bagerageje kureba uko bamufunguza ubwo yari kuri sitasiyo ya Polisi ta Gatuna mu Karere ka Gicumbi ariko bikaba iby’ubusa.
Umukobwa wa Karyamarwaki avuga ko se yatawe muri yombi ubwo yari agiye kureba mugenzi we witwa Gilbert Switzen na we wari warafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yari agiye gushaka amadolari y’amanyamerika muri miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda yari afite.
Uyu mukobwa yakomeje atangariza Chimpreports uburyo se yabuze agira ati ” Mu gitondo twagiye Gatuna tumujyaniye ibyo kurya bya mugitondo, twemererwa kubonana na we ariko kuwa Gatanu nyuma ya saa sita dusubiyeyo tujyanye ibyo kurya banga ko tubonana na we. Nyuma twabonye bamushyira mu modoka yerekeza i Kigali.
Yongeraho “ Turimo gusaba Leta ya Uganda ko yabyinjiramo kugira ngo data afungurwe.”
Kubera impungenge z’uyu muryango, Nelson Nshangabasheija yasabye ko iki kibazo cyagezwa ibukuru i Kampala kugira ngo babashe kugikurkitanira hafi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku ruhande rw’Igipolisi cy’u Rwanda (RNP) kirateganya kugira icyo gitangaza ku ifatwa ry’uyu muvunjayi ndetse n’ibyaha yaba ashinjwa nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza.
Uhagarariye Abaturage mu Karere ka Kabale (RDC), Darius Nandinda ntiyabonetse ngo agire icyo atangaza kuri iyi ngingo.


