Umutekano, ihurizo kuri Meddy na Bruce Melody bateganya gutaramira i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ingingo y’mutekano bigaragara ko ikomeje kuza mu mitwe y’abahanzi bo mu Rwanda;  Meddy na Bruce Melody bateganya kuzakorera ibitaramo mu Burundi muri izi mpera z’umwaka.

Ku nshuro ya mbere,  Umuhanzi Meddy ni we waburiwe ko azicwa nakandagiza ikirenge mu Burundi.

Abinyujije kuri  Facebook uwitwa Gatoto Eddy Mathias yanditse muri groupe yitwa Humura Burundi avuga ko igihe  Meddy yaba akandagiye mu Burundi bitazamugwa neza ndetse bakomeza bavuga ko azaba aje kubateza ubukene nubwo bafite butaboroheye.

Capture 17
Ubutumwa bwagenewe Meddy bumuburira

Nyuma y’ubu butumwa, Meddy abinyujije kuri instagram yatangaje ko hari ikintu kigiye kwimurwa (shift) bityo umuntu akaba yakwibaza niba ari iki gitaramo agiye gusubika.

Yagize ati “ Hari ikintu kigiye kwimurwa.”

Inkuru bifitanye isano : https://bwiza.com/2018/12/18/meddy-yaba-yavuye-ku-izima-nyuma-yo-kuburirwa-ko-azicwa-najya-mu-burundi/

https://bwiza.com/2018/12/14/meddy-yaburiwe-ko-azicwa-nakandagira-i-burundi/

Ntiyatangaje niba agiye gusubika igitaramo afite i Bujumbura ku itariki ya 29 Ukuboza 2018 , ahitwa  Boulevard de l’Uprona.

Ku ruhande rwa Bruce Melody nk’uko ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda bibitangaza, na we bigaragara ko ikibazo cy’umutekano w’ubuzima bwe kimuraje ishinga.

Uyu muhanzi yatumiwe gutaramira abashingantahe mu bitaramo bibiri. Hari icyo kuri noheli kizabera mu Gitega n’ikindi kizabera i Bujumbura ku wa 28 Ukuboza 2018.

Abantu ba hafi na Bruce Melody batangaza ko  uyu muhanzi  atazitabira ibitaramo yatumiwemo i Burundi, ndetse ko hatangiye inzira zo gusubiza amafaranga yari yishyuwe kuko ngo umutekano utizewe.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Aba bahanzi barakemanga umutekano mu gihe urujya n’uruza hati y’u Rwanda n’Uburundi atari shyashya bitewe n’impamvu za politiki aho buri ruhande rwikoma urundi ku bijyanye no kuruhungabanyiriza umutekano.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *