Uguterana amagambo hagati ya Senateri Bonamici na Nduhungirehe ku ifungwa rya Frank Rusagara na Tom Byabagamba

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yakebuye umusenateri wo muri Amerika, Suzanne Bonamici  wavugaga ko u Rwanda rwahonyoye amategeko ubwo rwafungaga Frank Rusagara, Tom Byabagamba na Francois Kabayiza.

Bonamici wo mu ishyaka ry’Abademokarate akaba ahagariye Leta ya Oregon  abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko u Rwanda rwishe amategeko mpuzamahanga binyuze mu gufunga aba bagabo bahoze ari abasirikare b’igihugu kubera kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yagize ati “ Uyu munsi umwaka urashize u Rwanda rwirengagije amategeko mpuzamahanga maze rufunga abahoze ari abasirikare; Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza kubera ko banenze Leta.”

Mu kumusubiza, Amb. Nduhungirehe na we abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko  Bonamici akwiriye guhirizwa n’ibibazo biri imbere mu gihugu cye nk’icyabimukira aho kureba iby’u Rwanda.

Ati “ (…) Leta ya Amerika yubaka inkuta zitandukanya abantu babiri kugira ngo hakumirwe abashaka kwimuka bahunga ibibazo. Kuki utareba nk’icyo kibazo cy’imbere ? Ukareka kuzikura ingingo zitavuga neza u Rwanda.”

Capture 18
Ubutumwa bwa Amb. Nduhungirehe n’ubwa Senateri Suzanne Bonamici (buri hasi)

Imyanzuro y’Urukiko rwa Gisirikare ku bo  Senateri Bonamici avuga ko bafunzwe barengana.

Urukiko rwa Gisirikare mu Rwanda  kuwa 31 Werurwe 2016 rwahamije Frank Rusagara ibyaha birimo  kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta  kandi ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko. Rwamukatiye gufungwa imyaka 20.

Uru rukiko kandi rwahamije Tom Byabagamba icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge. Rwamukatiye gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye ahanisha gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Nyuma yo gusomerwa ibi ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko.

Wasoma : https://bwiza.com/2018/12/11/ubuhamya-bwumukobwa-wa-frank-rusagara-nyuma-yifungwa-rya-se/

Tom Byabagamba wakundaga kwiregura mu ijwi ririmo n’uburakari na muramu we Frank Rusagara bahakanye ibyaha bahamijwe bemeza ko ari uburenganzira bwabo kuvuga ibitekerezo byabo (frredom of speech).

Abasenateri bo muri Amerika bakomeje kumvikana kenshi bannyega ibyemezo biba byafashwe n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda. Mu minsi ishize bumvikanye barajwe ishinga n’urubanza rw’abo kwa Rwigara.

Iyi mikorere y’aba basenateri benshi mu bayobozi bo mu Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston barayinenze bavuga ko Amerika idakwiye kwivanga mu mikorere y’inkiko zo mu Rwanda.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *