U Burundi bwongeye gushimangira ko buterwa n'abaturutse mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize imyaka igera kuri itatu umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, umuvugizi wa Leta y’iki gihugu,  Ntahorwamiye Prosper, avuga ko u Rwanda rutabaniye neza u Burundi by’umwihariko ko ababutera ariho baturuka.

Minisitiri Ntahorwamiye yatangaje iby’uyu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018, mu kiganiro Leta y’u Burundi yari yagiranye n’abanyamakuru, agashimangira ko umutekano w’u Burundi uhungabanywa n’u Rwanda.

Yagize ati “U Burundi bufitanye ibibazo n’igihugu cy’u Rwanda, u Burundi nibwo bucumbikiye abifuje guhirika ubutegetsi, u Rwanda nirwo rucumbikiye abari bifuje guhirika ubutegetsi mu Burundi, ntibanagerageje ahubwo barabikoze birabananira ni Imana yakinze, barasohoye amaburende, bararashe,…”.

Akomeza ashimangira ko u Rwanda arirwo rucumbikiye abo bantu bari bagiye guhirika Leta iriho mu gihugu cyabo, by’umwihariko ko n’ababutera baturuka mu Rwanda.

Ati “ Bimaze kugaragara ko n’abantu batera u Burundi batera baturutse mu Rwanda, n’indege y’u Rwanda imaze guca ku kirere cy’u Burundi itabifitiye uruhushya, ni byinshi,… uko bimeze koze u Rwanda n’u Burundi turi abaturanyi ariko mwumve ko u Burundi tutakomeza kuguma bureze amaboko,…”.

Akomeza avuga ko kubera izi mpamvu z’umubano mubi hagati y’ibi bihugu byombi, ariyo mpamvu Perezida Nkurunziza yandikiye mugenzi we wa Uganda, Joweli Museveni amusaba ko iki kibazo cyakwigwaho mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Si ubwa mbere abayobozi b’u Burundi bavuze ko ababutera baturuka mu Rwanda. Ku wa 8 Ukwakira 2018, ubwo Perezida Nkurunziza yatangizaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Masaka, muri Komini Butihinda, Intara ya Muyinga, Perezida Nkurunziza yasabye inzego z’umutekano kurikanura, ashimangira ko umutekano w’igihugu cye uhungabanywa n’abava mu Rwanda na Congo.

Yagize ati “ Abanzi ntabwo bifuza ko mutera imbere, mubimenye, mwarabonye ibyo twabonye 2014, mu 2015 twarabibonye, 2016 twarabibonye, ntiduca ku ruhande mu Rwanda murahazi, hari n’abateye baciye mu Cibitoke, abateye baciye mu Kabarore n’ejo bundi baciye muri Congo, bamennye amaraso harya…, barya bose bavaga mu Rwanda”.

Aha Perezida Nkurunziza yakomeje asaba inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, kuba maso cyane cyane abatuye mu ntara zihana imbibi n’u Rwanda ndetse na Congo.

Leta y’u Rwanda kuva ubwo hatangiraga kuvugwa umubano mubi hagati yarwo n’u Burundi, yakomeje guhakana yivuye inyuma ko ntaho ihuriye n’ibyo u Burundi burushinja, ndetse ko nta n’ibimenyetso bigaraga butanga ku bwo burushinja.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 14 Ukuboza 2018 i Kigali, Perezida Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, aho avuga ko u Burundi bwakomeje gushotora u Rwanda kenshi ariko ko ntacyo bizageraho.

Yagize ati “Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka. Hari n’ubwo abaturage bacu bagiye bicwa, hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura.”

Ku wa 13 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, yari yatangaje ko hari ibihugu by’ibituranyi bitabaniye neza u Rwanda.

Aha akaba yarashimangiye ko bigoye kuba umuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bwabaho mu gihe Abanyarwanda babigeramo bagahohoterwa abandi bakaburirwa irengero.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza gukorera hamwe, bashaka umuti w’ibibazo bibareba mbere yo kwinjira mu by’abandi, anabatangariza ko ‘Amaherezo iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi ari we bigaruka.

Prosper Ntahorwamiye
Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Ntahorwamiye Prosper

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *