Umuvugizi w’Itorero ya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Rév. Past. Karuranga Ephrem yafunguye ku mugaragaro urusengero abakirisito bari bamaze imyaka 19 bubaka, anavuga ko nyuma yo kuvuga ubutumwa mu banyarwanda no kubaka insengero zigezweho, ikibashishikaje ubu ari ukongera ibikorwa by’iterambere.
Ni urusengero rwa paruwasi ya Rwahi muri iri torero, iherereye mu karere ka Rusizi, rukaba rwuzuye rutwaye hafi miliyoni 68 z’amanyarwanda.
Abakirisitu baganiriye na Bwiza.com, batangaza ko bamaze igihe muri iri torero, ngo batangiye basengera munsi y’igiti mu 1947, baza kugera ubwo bubaka nyakatsi bakayisengeramo, baza kubaka urw’imbaho, mu 1981 bubaka urw’amatafari ahiye ariko rudafashije, bakabona ari intambwe ikomeye cyane bateye kuba bujuje urugendanye n’igihe rushobora kwakira abantu benshi cyane.
Mukamugema Odette w’imyaka 56 umaze imyaka 43 muri iri torero, arishimira intambwe yatewe, akavuga ko igikurikiye ari ukubaka ibindi bikorwa bazajya babyaza inyungu.
Yagize ati ’’Turi mu iterambere, n’abayobozi bacu bakwiye gutekereza mu buryo bw’iterambere birenze uko abababanjirije batekerezaga. Turifuza nibura inyubako yakwakira ubukwe n’indi myidagaduro ikinjiriza itorero amafaranga, tugasaba ko ishuri ribanza dufite ryakongera inyubako rikaba iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bakaduha ivuriro rikomeye n’ibindi bikorwa kuko ubutaka bwo kubyubakaho bihari.’’
Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu, Rév Karuranga Ephrem, yunga mu ry’aba bakirisito, aho avuga ko igikurikiyeho ari ukongera ibikorwa by’iterambere bibyara inyungu.
Ati’’ Hari imishinga koko yagiye idindira indi igapfira mu iterura, tugasaba abakirisitu bacu kugira imyumvire y’iterambere bishyira hamwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya,ibindi tuzakome kubifatanya twiteze imbere.’’
Urusengero rwatashywe rwagiye rudindira kuko rwari rumaze imyaka 19 yose rwubakwa, umushumba w’iyi paruwasi, Rév.pasiteri Hategekimana Aniseth akavuga ko byatewe n’umutingito wa 2008 warushegeshe bikaba ngombwa ko rwongererwa ingufu.
Ikindi ni ukuba barwubakaga bafite n’izindi nsengero zituzuye, imbaraga zikagenda ziba nke, gusa ngo bishimiye kuba igikorwa cyatangiye mu 1999 kirangiye.






