Nyuma yo gusabwa kuvana abasirikare bayo 1000 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Leta y’u Burundi ntibikozwa, igashimangira ko bihabanye n’amasezerano yashyizeho umukono.
Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo mu Burundi yageneye itangazamakuru, yatangaje ko abayisaba kugabanya abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro muri Somali, birengagije amasezerano yashyiriweho umukono muri Ethiopia ku wa 30 Ugushyingo 2018.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri y’umutekano mu Burundi, Col.Floribert Biyereke avuga ko uwo mwanzuro wo gusaba u Burundi gucyura abasirikare 1000 mu bo bufite muri Somalia basaga ibihumbi bitanu, ikubiye mu ibaruwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe woherereje akanama k’Umuryango w’Abibumbye gakorana na Amisom muri Somalia.
Muri urwo rwandiko Afurika Yunze Ubumwe isaba u Burundi ko aba basirikare babwo bataha guhera ku wa 28 Gashyantare 2019.
Nk’uko BBC ibitangaza, Col. Biyereke avuga ko uwo mwanzuro uhabanye n’ibyemejwe muri Ethiopia ku wa 30 Ugushyingo 2018, na Komite Nshingwabikorwa y’ibikorwa bya gisirikare muri Somalia, aho abasirikare 1000 bagombaga gutaha ari abaturuka mu bihugu byose bifite abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.
Col. Biyereke avuga ko aho kuba 1000 ahubwo u Burundi bugomba kuvana muri Somalia abasirikare babwo 341, bugasaba ababishinzwe gushishoza kuri iyi ngingo.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike habaye imyigaragambyo I Bujumbura, yamagana umuyobozi w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki, Leta y’u Burundi ishinja gushyigikira abayirwanya.
U Burundi ni igihugu cya kabiri nyuma ya Uganda mu bifite ingabo nyinshi muri iki gihugu cya Somalia. U Burundi bukaba busanzwe bufiteyo abasirikare basaga 5432.
Abasirikare 1000 b’u Burundi bagiye gukurwa muri Somalia
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


