Miss Rwanda 2019: Anita Pendo yihanganishije batatu bahatanye mu ntara eshatu zose batsindwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba w’ikimenyabose hano mu Rwanda, Anita Pendo yihanganishije abakobwa batatu bakomeje kudahirwa no gukomeza muri Miss Rwanda 2019 muri buri ntara biyamamarijemo.

Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye i Huye n’uwitwa Mugwaneza Henriette wiyamamaje i Musanze ntabashe gukomeza.

Muri aba bose nta n’umwe wemerewe gukomeza mu kindi cyiciro nyuma y’ijonjora ryaberereye i Huye.

Mu kiganiro cyo mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, Pendo yavuze ko aba bakobwa bakwiriye kwihangana nta kundi.

Anita Pendo ati “ Nibihangane, nta kundi nanjye nari umukobwa. Bafite ubushake ariko ntibyakunze. None twabfasha iki?”

Umutoni Gisele na mugenzi we, Uwingeneye Safa Claudia bari aherutse kubwira itangazamakuru ko  kudakomeza kwabo  ahanini byagiye biterwa n’ubwoba.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Nyuma y’ijonjora ryo mu Ntara y’Amajyepfo, aya majonjora ya Miss Rwanda 2019 azakomereza mu Mujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *