Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, atangaza ko Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi ibijyanye n’ubwicanyi anashinjwa, yabyigishijwe na Micombero.
Agaruka ku bibazo u Burundi bufite muri ibi bihe, Twagiramungu avuga ko atari ibya none, agaruka ku bwicanyi bwagiye buhaba uko ubuyobozi bwagiye busimburanwa ahanini biciye mu nzira y’amaraso ya za Kudeta (Coup d’Etat).
Mu kiganiro yagiranye na radiyo ikorera Iburayi, Twagiramungu yavuze ko u Burundi bufite ibyago byinshi cyane, agendeye mu bihe burimo.
Yagize ati “Abarundi rero bafite ibyago bikomeye cyane kuko ntibigeze bajya mu bintu by’intambara cyane uretse igihe barwanaga ahari n’Abanyarwanda mu Bugesera cyera cyane,… abantu bagiye babigisha ibintu bya violence batigeze bamenya”.
Akomeza avuga ko u Burundi abuzi neza, ko aho avuka mu cyahoze cyitwa Cyangugu [Ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba] hahana imbibi n’Intara ya Cibitoke yo mu Burundi.
Yagize ati “Abantu barikaraga ngo iby’u Burundi barabizi, ninde se ubizi kuturusha? U Burundi nturanye nabwo, kuva iwacu ujya mu Cibitoke ntabwo bigufata iminota 30 cyangwa 45 ufite imodoka, Abarundi twarabanye, Abarundi baraye iwacu bajya kwivuza mu bitaro i Mibirizi, twarabanye, ndabazi Abarundi”.
Agaruka ku bwicanyi bwagiye buba mu Burundi, Twagiramungu avuga ko Buyoya ariwe wishe Perezida Melchior Ndadaye by’umwihariko ko ibyo kwica yabyigishijwe na Micombero.
Yagize ati “Naganiriye n’umurundikazi hano arambwira ngo muri icyo gihe (1972) naratashye ngeze iwacu nsanga igihanga cya data bagitemye bagishyize ku meza muri salo, abantu ubugome bafite bw’ubwicanyi; cyane abo ba Micombero, we yaritambukiye, yarayakoze amarorerwa, ayigisha Buyoya undi arapfa.
Akomeza avuga kuri Buyoya wakoze Kudeta inshuro ebyiri mu Burundi, ati “Abantu ni nk’abasazi, ntibagiwe na Bagaza, bazi ko kwica umuntu! bucyeye uwo Buyoya akora ibara, yica uriya muperezida [Ndadaye] wari watowe, umuntu wari umeze nk’umutagatifu, icyo gihe navuganaga nawe nka rimwe mu cyu cyumweru ashima ibyo twakoraga mu Rwanda, bucyeye baramwica”.
Colonel Micombero niwe wakoze kudeta ya Mbere mu Burundi mu mwaka wa 1966, ahirika Umwami Ntare V; Micombero yari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi nyuma y’Ubwigenge. Agihirika Umwami Ntare V Charles Ndizeye Mwambutsa, Micombero yishe abantu hafi ya bose batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, cyane cyane abari bagishyigikiye ingoma ya cyami n’abifuzaga demokarasi nyayo.
Mu 1976, Micombero yaje guhirikwa ku butegetsi na Bagaza J.Baptiste, nyuma y’imyaka 10 nawe aza guhirikwa Major Pierre Buyoya Ku wa 03/09/1987.
Buyoya wari umaze imyaka hafi icumi yiga amashuri y’Intambara mu Bubiligi, mu Budage no mu Bufaransa, yahengereye ubwo Perezida Col Bagaza wari mu ruzinduko rw’akazi muri Canada, ahita atangaza ko afashe ubutegetsi.
Major Pierre Buyoya waherukaga kuyobora hagati ya 1987 na 1993, yakoze kudeta ubugira kabiri, mu mwaka wa 1996, ayobora kuva 25 Nyakanga 1996 kugeza 30 Mata 2003
Uko izi Kudeta zakorwaga ni nako abantu benshi bicwaga. Buyoya Pierre ubu ari ku rutonde rw’abantu 17 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi na Leta y’u Burundi, bashinjwa urupfu rwa Perezida Ndadaye wari umaze iminsi 100 ku butegetsi, yatowe n’abaturage ubwabo mu 1993.



