Zari aryoshye kurusha abandi bagore bose twaryamanye- Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnum atangaza ko mu bagore bose baryamanye nta numwe wamurutira Zari Hassan babyaranye abana babiri.

Urukundo rwa Zari Hassan na Diamond, rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru, barabana, babyarana abana babiri, ku wa 14 Gashyantare 2018, batangaza ko batandukanye, umugore amushinja kumuca inyuma.

Nk’uko ikinyamakuru Mbu.ug kibitangaza, ngo Diamond aganira n’ikinyamakuru cyandika cyo muri Tanzania kitatangaje izina, yahishuye ubwiza bwa Zari mu buriri.

Yagize ati “Mu buzima bwanjye bwose bw’urukundo, nakundanye n’abakobwa benshi ariko mbere y’abandi nubaha Mama Tiffah (Zari Hassan), ni umugore uryoshye kurusha abandi bose twaryamanye”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ubu ari mu rukundo rugurumana n’umunyamakuru wo muri Kenya, Tanasha Oketch, bigatangazwa ko bateganya kubana umwaka utaha.

Mu gihe kitarenze imyaka ine Diamond yamaze abana na Zari Hassan arata ubwiza mu buriri, babyaranye abana babiri, Tiffah Dangote na Prince Nillan, uyu muhanzi akaba afite n’undi mwana umwe yabyaranye n’umunyamideli, Hamisa Mobetto.

d
Diamond na Zari bari mu munyenga w’urukundo
bab
Diamond na Zari batandukanye bafitanye abana babiri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *