Imbonerakure n’abasirikare bararikanuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, by’umwihariko Perezida Nkurunziza akaba yarumvikanye asaba inzego z’umutekano kurikanura ku mipaka, amakuru aturuka mu Burundi ni uko ubu Imbonerakure n’abasirikare bakajije umutekano ku mupaka.

Mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, ngo izi Mbonerakure n’abasirikare bahari ku bwinshi, aho barinze umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda ndetse zikaba no ku ugihuza na Congo.

Nk’uko bitangazwa na SOS/Burundi ngo izi mbonerakure n’abasirikare baba barinze urujya n’uruza rw’abagenzi, zishoreye imodoka zirimo abanyeshuri kuva ku wa 16 na 17 Ukuboza, bafite intwaro kuva ahitwa Nyamitanga kugera Bukinanyana.

Umwe mu basirikare utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Twabwiwe ko tugomba gukorana n’izo Mbonerakure kuko hari ibihuha byatugezeho ko inyeshyamba z’abarundi ziri mu Rwanda no muri Congo zishobora kwinjira mu Burundi”.

Abaturage bavuga ko izi Mbonerakure ndetse n’abasirikare bisirisimba ku bwinshi muri utu duce babateye guhangayika, umwe yagize ati “Ku manywa baba ari abaturage basanzwe, byagera nijoro bagahinduka abasirikare, bakegura intwaro bakanambara imyenda ya gisirikare, dufite ubwoba ko bashobora no kudusahura ibyacu”.

Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Cibitoke ahakana aya makuru avuga ko ari aba yazanwe n’abatavuga rumwe na Leta kugira ngo bakure imitima abaturage.

N’ubwo komiseri wa Polisi ahakana aya makuru, Uwungirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyaka CNDD FDD, Ntakarutimana Joseph, ngo aherutse kumvikana mu ruhame ashima Imbonerakure, kuba zarifatanyije n’ingabo z’igihugu mu kurinda umupaka w’u Burundi.

sd
Umwungiriza w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNDD FDD ashima Imbonerakure

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *