Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gishyiriye ahagaragara ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bukagaragaza ko akarere ka Nyamasheke ari ko gafite abakene cyane kurusha utundi turere tw’igihugu,bamwe mu baturage n’abayobozi bagaragaje kutabyumva kimwe n’iki kigo, biba ngombwa ko hatumizwa umwe mu bakozi bacyo ngo aze kubisobanura.
Iki kigo na cyo nticyazuyaje, cyohereza Kamana Roger ushinzwe ubushakashatsi ku mibereho y’ingo muri iki kigo, akarere gahuza abayobozi batandukanye barimo abagize njyanama y’akarere,abafatanyabikorwa banyuranye bari mo n’abanyamadini,abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bahura n’abaturage bya hafi na bo batumvaga impamvu bakomeza kuza ku mwanya ugayitse gutya mu gihugu,bamwe badatinya kwibaza n’aho ubwo bushakashatsi bukorerwa n’igihe bukorerwa kuko ngo batajya babimenya.
Nyuma yo kumurikirwa ibigenderwa ho mu gukora ubu ushakashatsi n’uko aka karere gahagaze mu bice byako byose birimo ubukungu,uburezi,imibereho myiza y’abaturage n’ibindi,bamwe mu bayobozi baje kuva ku izima bemera ko ibyakozwe ari byo batangira kwishaka mo ikibitera.
Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yagize ati’’ ntitwakwirirwa dusaza imigeri,dukurikije ibyo tumaze gusobanurirwa biragaragara ko tugifite byinshi byo gukora rwose kugira ngo tugire aho tugera. Niba tudafite imihanda mizima ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko kandi tukaba twabonye ko biri mu mirenge hafi ya yose, twavuga dute ko umuturage asarura niba nta cyo bimumarira?
Niba urubyiruko rworora inkoko amagi akabura isoko, abaturage ntibayarye imirire mibi igakomeza kugaragara,tuzajya ho tuvuge ngo turorora kandi bidakura abaturage bacu mu mirire mibi? Mbona hari byinshi bikwiye kunozwa na ho ibyo guhakana tukabireka ahubwo tukicarana n’abafatanyabikorwa b’akarere twese tukishaka mo ibisubizo na ho ubundi twazahora kuri uyu mwanya bamwe bari mu guhakana.’’
Kamana Roger ushinzwe ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, yavuze ko baje ku butumire bw’aka karere kugira ngo bakamare izi mpungenge,ko ubu bushakashatsi bwizewe kandi bukoresha uburyo bugezwe ho mu ikoranabuhanga,bakaba badakwiye kubushidikanya ho kuko baganira n’abaturage igihe gihagije kandi budakorwa mu bwiru n’abayobozi baba babimenyeshejwe.
Ati’’ ntibakwiye kubugira ho impungenge kuko iyo bugiye gutangira turabumenyekanisha,mu nzego zose zirimo n’iz’itangazamakuru,tuganira n’abaturage twabinyujije ku karere,tukagera ku midugudu n’umurenge ukabimenya, tugakorana n’abakuru b’imidugudu, n’abaturage bakamenya icyo tuje gukora.’’
Avuga ko ubu bushskashatsi bwakozwe kuva mu kwakira 2016 kugeza mu kwakira 2017 ahasuwe imidugudu 40 y’aka karere mu mirenge hafi ya yose,hasurwa ingo zigera kuri 406 mu gihe kingana n’umwaka wose,mu mujyi wa Kigali hasurwa imidugudu 60 muri buri karere, mbere y’uko ibyavuye mo bishyirwa ahagaragara.
Ku bibaza niba ubu bukene buva ku miterere y’akarere ubwako cyangwa ku buyobozi,uyu muyobozi yavuze ko hakorwa ubundi bushakashatsi bubicukumbura,agira inama akarere gufatanya n’abo bireba bose bakareba aho ikibazo kiri kigashakirwa umuti hakiri kare.
Perezida wa njyanama y’aka karere,Dr Ndabamenye Télésphore yavuze ko nyuma y’ibisobanuro bahawe biyemeje gushyira ho itsinda rigiye kunoza ibyifuzo byose byatanzwe byakazahura, mu ntangiriro z’umwaka utaha rikazaba ryabihaye umurongo,kuko na we yemera ko muri aka karere ibikorwa bituma abaturage benshi bakora ku ifaranga bikiri ikibazo, bigatuma bahora inyuma mu iterambere.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko muri aka karere abakene bavuye kuri 62,9 bagera kuri 69,3,abakene cyane badashobora kurya ngo bahage bava kuri 38,8% bagera kuri 41,3%, uku gusubira inyuma kukaba ngo guteye impungenge abaturage n’ubuyobozi bwako.



