Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Ndenzaho yemeje ko ari byo koko, sebuja yandikiye mugenzi we wa Uganda ndetse nawe aramusubiza, ariko ko bitabanejeje kuba ibaruwa yamwandikiye yaracicikanye mu bitangazamakuru.
Ibi yabitangaje mu kiganiro Leta y’u Burundi yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Ukuboza 2018, yemeza ko ayo mabaruwa abakuru b’ibihugu bagiye bayohererezanya ariko ko uburyo yagiye akwirakwizwa atari bwo.
Yagize ati “Ayo mabaruwa niyo ariko uburyo yagiye akwirakwizwa sibwo, turimo guperereza uburyo ariya mabaruwa yageze kuri abo bantu by’umwihariko ataranagera ku bo yandikiwe, ubundi ibaruwa umukuru w’igihugu yandikiye undi igezwa kuri uwo mukuru w’igihugu wenyine, niwe umenya uburyo ari buyisubize ariko ibirimo kuba bigaragaza ko hariho ubujura budasanzwe”.
Akomeza avuga ko abashyize aya mabaruwa hanze bakoze ubujura bukomeye binjira mu mabanga y’abakuru b’ibihugu, ati “Ibihugu bimwe na bimwe birimo gutunganya amategeko yo kurwanya ubwo bujura ariko ni ubujura bukorwa wenda urimo kwandika ku mashini yawe umuntu akakwiba ibyo wanditse cyangwa washyira amafaranga kuri banki umuntu akayakwiba”.
Claude akomeza, ati ‘Ntihagire ukekeranya ariya mabaruwa niyo, si umuntu wiyise umukuru w’igihugu, ni abakuru b’ibihugu bandikiranye, niko byagenze”.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ibaruwa Nkurunziza yandikiye uwa Uganda yashyikirijwe Museveni ku wa kane, itariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.
Uyu muminisitiri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco Barege, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye n’uwitwa Emmanuel Manirakira.
Claude atangaza ko iyi baruwa Nkurunziza yandikiye Museveni yagarukaga cyane ku kugaragaza ukuri ku mibanire y’u Burundi n’ibindi bihugu byo mu karere.
Perezida Museveni asanzwe ari umuhuza mu biganiro by’Abarundi, n’ubwo Perezida Nkurunziza akomeje kumwiyegereza cyane cyane muri iyi minsi u Burundi bukomeje kugarizwa n’ibibazo by’urudaca, Museveni amusaba gushyikirana n’abamurwanya.
Perezida Pierre Nkurunziza yari yandikiye mugenzi we wa Uganda nk’umuyobozi wa EAC, amutangariza ko atazicarana n’abagerageje kumuhirika ku butegetsi mu 2015.
Mu ibaruwa yo kumusubiza yamwandikiye Chimpreports yabashije kubonaho, Museveni yagize ati: “Wanambajije niba nshobora kwicarana n’abahiritse ubutegetsi n’abakora iterabwoba, n’ibindi…Igisubizo ni Yego. Uganda ntiyari gutabarwa iyo ingabo z’imppinduramatwara nayoboye ubwanjyye imyaka 53 ishize, ziba zitararwanye zikanashyikirana n’abahiritse ubutegetsi, abakora iterabwoba n’ibindi.”
Perezida Museveni yibukije Nkurunziza ko muri Uganda habaye guhirika ubutegetsi bwa mbere mu 1966 kuyoboowe na Obote, bigasubira mu 1971 na Idi Amin, ubwa gatatu hakaba kwiba amajwi mu 1980. Ati: “Abagize uruhare muri ibi bikorwa byose cyangwa abari babari inyuma ubu bari muri guverinoma yacu.”
Perezida Musevenni yakomeje atanga urugero rw’uko yemeye gushyikirana na Lord Resistance Army.
Ati: “Nagiranye imishyikirano na Kony wishe ibihumbi, agaca abantu amatwi kugira ngo batumva ubugizi bwa nabi bwe; akabaca iminwa kugira ngo batagira iminwa yo kuzavugisha ibikorwa bye. Niwe, ku iherezo wanze gusinya. Ubwo nibwo twamukurikiye muri Congo na Centrafrica.”
Perezida Nkurunziza yavuye ku izima avuga ko atazongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2020, nk’uko na Museveni yabimusabye akaba amushishikariza no kuva ku izima akemera gushyikirana n’abamurwanya barimo n’abari bagiye kumuhirika ku butegetsi muri Gicurasi 2015.


