Igipolisi cya Uganda cyasabye abapolisi bacyo bose kuba maso kurushaho muri iyi minsi mukuru kuko ngo hashobora kuba ibitero ahantu hatandukanye harimo za sitasiyo, ku biro bikuru no ku bigo byayo muri iyi minsi mikuru.
Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’iki gihugu, AIGP Assuman Mugenyi mu butumwa bwe bwo kuwa 20 Ukuboza yavuze ko hari amakuru bafite ko abakora ibikorwa by’iterabwoba bashobora kudobya umutekano muri iyi minsi mikuru.
Yagize ati “ Dufite amakuru ko abakora iterabwoba bamaze igihe bashaka uburyo bahungabanya umutekano. Bagambiriye kugaba ibitero muri iyi minsi mikuru.”
Ku bw’aya makuru, AIGP Mugenyi yagize icyo asaba abapolisi bose.
Ati “ Mugomba kuryamira amajanja. Nta gusiga icyuho na gike cyaha urwaho ibiteo by’umwanzi. Mwongere urugero rwo kuba maso. Mugire ubushishozi kurushaho,amakenga no gukurikirana ko umutekano urimo kugenda neza kugira ngo hatagira ikiba kibatunguye.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu muyobozi muri polisi yasabye ko abapolisi bakora mu Mujyi wa Kampala no mu nkegero zawo bafite akazi katoroshye mu guhangana n’ibi bitero.
AIGP Mugenyi yongeyeho ko utu dutsiko tw’abagizi ba nabi dukekwaho kuzagaba ibitero turimo gukurikiranwa kandi ko amakuru azakomeza gutangwa uko bikwiriye.


